Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo karenze bo ubwabo ahubwo ari ak’Igihugu cyose, kuko bitabaye ibyo bajya bakora ariko Igihugu ntikirenge umutaru ngo gitere imbere.
Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nyakanga 2025 ubwo yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma nshya, barimo Minisitiri w’Intebe mushya ndetse n’abagiye muri Guverinoma nshya, ndetse n’abayobozi b’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB.
Perezida Paul Kagame yatangiye ijambo ashimira byimazeyo Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe Dr Edouard Ngirente. Ati “Nagira ngo mbanze mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza, burya najyaga mutera urubwa, nkahera ku izina rye, ngo ‘Ngirente?’ nkamubwira nti ‘ba Prime Minister ugire utyo’ hanyuma agahera aho abigira atyo nyine.”
Yavuze ko abahinduriwe imirmo, n’abatagarutse mu nshingano “buriya irabategereje, irahinduka gusa ariko ntabwo birangirira aho ni ko bikwiriye kumvikana.”
Perezida Kagame yabwiye abarahiye uyu munsi ko hari ibyo bagomba kuzirikana, byumwihariko bizabayobora mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa inshingano bahawe.
Ati “izi nshingano zifite uburemere butandukanye, icya mbere zihera ku bushobozi cyangwa ku bumenyi cyangwa ku bushake bw’abantu, ugomba kugira ubushake, ugomba no kumenya icyo ugiye gukora, ugomba no kukigirira ubushobozi.”
Yavuze ko hari ubumenyi abantu bashobora gukura hanze bwabafasha kubahiriza izo nshingano, ariko ko hari uruhare rw’umuntu mu giti cye, nk’ubushake, no gukoresha ubwo bushobozi afite.
Yavuze ko abantu bashobora kubonamo umuntu ubushobozi n’ubushake, ariko uburyo abikoresha byo, bituruka mu muntu ubwe.
Ati “Ariko uko uzabikora n’ubushake ubikorana, n’imyumvire ubikorana ko ako kazi karenze wowe gusa, kareba Igihiugu cyose, ibyo ntibyoroshye kugira ngo bituruke hanze, n’uwaguhaye izo nshingano, ni wowe birimo, uko ubikoresha uhereye ku bikurimo, ibyo ni ibyawe rwose.”
Akomeza agira ati “Abantu bakwigisha, bakwibutsa babwiriza, bakora ibyo byose, ariko iyo bitakurimo ngo ubyumve ibijyanye n’izo nshingano, biri muri wowe, akazi ntabwo gashobora kugenda neza. Niyo wakwibutswa inshuro zingahe niyo wakubitwa imijugujugu kangahe…”
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kugirira icyizere Abayobozi ko bazababoneramo ibisubizo by’ibibazo bafite, kandi ko ari ko bikwiye kugenda.
Avuga ko u Rwanda rufite umwihariko warwo, ushingiye ku mateka yarwo ndetse n’umuco kimwe na kamere y’Abanyarwanda ubwabo.
Ati “Dufite n’ibindi dusangiye n’Abanyafurika navugaga, iyo ubona u Rwanda aho ruva n’aho rujya cyangwa aho ruri ubu, buri munsi tuba tuvuga amajyambere, gutera imbere, gutera imbere ni byo, hari abandi bateye imbere, kuki abandi bateye imbere twe tugasigara? Kuki twasigaye inyuma?”
Avuga ko iyo mpamvu ikwiye kubonerwa mu kuba u Rwanda rufite umwihariko warwo ari wo ayo mateka atari meza yabayeho, agomba gukosorwa.
Yavuze ko hari abafite imyumvire ko Abanyarwanda kimwe n’Abanyafurika bose baremewe kubaho ubuzima bubi, ndetse bakiheba bagahora batereje ko bazakizwa n’abandi, ariko ko iyo myumvire ikwiye gucika.
Ati “Ibyo ni cyo kibazo tugomba kwivanamo uko twicaye aha, uko tubayeho muri iki Gihugu cyacu, tugahera muri twe, ibyo dushoboye tukabikora uko dushoboye abo bandi bafasha iyo bagufashije uri mu nzira ugenda uzi aho ujya, ni byo bigira akamaro, ariko ntabwo bazaguterura ngo bagutereke aho ushaka kujya.”
Yavuze ko kandi abo abantu bahora bategerejeho kuzabahindurira imibereho, batifuza ko bagira intambwe batera, kuko binagaragazwa n’uburyo bishyira imbere muri byose.
Ati “Kandi ntiwabonye ko na bariya bo muri bibiliya twiteze ko bazaducungura bafite uko basa kwabo kutari nkatwe. Ntabwo mwari mubizi? Murerekwa ariko ntimubona. Ibyo rero ni ikinyoma.”
Perezida Kagame yavuze ko aba binjiye mu nshingano, bagomba kuzikora bibuka ngo “uri ubusa igihe twese tutivanyemo uwo muco wo kutumva inshingano ituri imbere, icyo dukwiriye, agaciro dukwiriye kwiha mbere yuko dutegereza kuba hari undi wakaduha, uri ubusa.”
Yavuze ko ikibabaje ari uko hari abacyumva ko guhora bategeye abandi amaboko no gucunaguzwa, ntacyo bibatwaye, ariko ko atari byo yaba uyu munsi ndetse no mu gihe cya cyera hashize bitari bikwiye, ndetse no mu bihe bizaza.
Perezida Kagame kandi yabwiye abayobozi bahawe inshingano ko “Niba mutabyumva, umuntu yababwira ko turi muri bisi tutazi aho ijya, turi muri bisi dufite umushoferi uyiyobora ngo adakora impanuka ariko abari muri bisi ntibazi aho bajya. Ni ko bigenda iyo abayobozi ibyo batabyumva, tuzajya duhora tugenda tuzunguruke muri iyo bisi twisange aho twaturutse aho twahereye urugendo, abantu nibavamo bavuge ngo ‘eh twagarutse ha handi?’ ubwo bamaze amasaha angahe bari muri bisi, ubwo bagiye gusohokamo bagasanga bari aho batangiriye.”
Avuga ko umuti w’ibi byose ari ukwikuramo imyumvire ikiri mu Banyarwanda no mu Banyafurika biyemeze guhindura ibigomba guhinduka.
Amasomo baduha baturusha ni ayahe?
Yavuze ko hari ingero nyinshi zikwiye kuvamo isomo, ryatuma abantu bagirira uburakari bwiza bwo gukora neza no kubahiriza ibyi bashinzwe, byumwihariko bakanga gukomeza kugendera ku masomo bahabwa n’abanyamahanga bigize abarimu ba demokarasi, nyamara ari bo nyirabayazana ba bimwe mu bibazo byabayeho.
Ati “Ingero zirahari umunsi ku wundi. Uyu munsi w’amateka yacu, imyaka 31 tumaze n’aho tuvuye, ababigizemo uruhare bandi batari Abanyarwanda, aho uyu munsi baza bakabwira abantu ko ‘abiciwe ari bo babiteguye’, barangiza babigizemo uruhare barabirebereye barangiza bakazana amasomo yo kukwigisha uku ukwiriye kubaho, yo kukwigisha demokarasi, nabwo ntibe demokarasi, liberal democracy…”
Avuga ko akurikije ubwo bwoko bwa Demokarasi baba bavuga, ari ukubwira abantu ngo “babeho uko bashaka, n’iyo byaba ari ibibica, ureke n’undi abayeho uko ashaka n’iyo kwaba kumwica, n’iyo mwese kwaba kubica.”
Perezida Kagame yavuze ko ayo masomo baza kwigisha abantu nko kwibutsa abantu uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bari bakwiye kuzirikana ko nta muntu uyayobewe.
Ati “Muri mwe nimumbwire utazi ikiremwamuntu ni inde? […] aho bahereye babigisha imyaka igiye kugera ijana, n’ubu ntimurabifata?”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange badakwiye gukomeza kwemera aka gasuzuguro bakunze gushyirwaho n’ayo mahanga, kandi bagahaguruka bakabibabwira.



RADIOTV10