Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Twishimira uko u Rwanda rukomeza guharanira amahoro ku Isi – Minisitiri Biruta

radiotv10by radiotv10
24/10/2021
in MU RWANDA, POLITIKI, SIPORO
0
Twishimira uko u Rwanda rukomeza guharanira amahoro ku Isi – Minisitiri Biruta
Share on FacebookShare on Twitter

Ibi Minisitiri, Dr Vincent Biruta yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza isabukuru ya 76 y’Umuryango w’Abibumbye washinzwe ku munsi nk’uyu mu 1945.

 Ni umunsi wahuriranye na siporo rusange ngarukakwezi izwi nka Car Free Day yari yanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata, uw’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pundence Rubingisa.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kandi uyu muryango ufite ibikorwa byinshi ufatanyamo n’igihugu mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

 

Ati “Umuryango w’Abibumbye uretse kuba turi abanyamuryango ariko ufite n’amashami menshi yawo abarizwa mu gihugu cyacu ku buryo ari abafatanyabikorwa b’imena mu iterambere ry’igihugu.”

 

Yakomeje agira ati “Bafite amashami arebana n’ubuzima,abana, uburezi, ubuhinzi n’ibindi byinshi usanga ari gahunda igihugu kirimo kandi gifatanya n’iyo miryango itandukanye kugira ngo izo gahunda zibashe kugenda neza kuko Umuryango w’Abibumbye niwo utera inkunga gahunda igihugu kiba cyarihaye.”

 

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye yashimye uruhare rw’u Rwanda mu guharanira amahoro n’umutekano ku Isi.

 

Ati “Umwaka utaha tuzaba twizihiza imyaka 60 y’ubunyamuryango bw’u Rwanda muri Loni. Twishimira uko u Rwanda rukomeza guharanira amahoro ku Isi rutanga umusanzu ukomeye ku butumwa bw’amahoro bwa Loni mu bihugu byo hirya no hino.”

 

Abitabiriye iyi siporo bazengurutse imihanda itandukanye y’Umujyi wa Kigali nyuma baza gusoreza kuri Stade Amahoro, aho bakoze imyotozo ngororamubiri yakoreshejwe n’Umuyobozi w’Umuryango Children and Youth Sports Organization, Mukasa Nelson.

Mukasa yavuze ko n’ubwo ari umunsi udasanzwe wahariwe UN, Abanya-Kigali bagize umwanya wo gukora siporo cyane ko siporo ari ubuzima.

ti “Siporo ni ubuzima, ni amahirwe twagize kuba uyu munsi wahariwe Loni wabaye ibikorwa bya siporo n’imyitozo ngororamubiri byarakomorewe nyuma ya Covid-19, ibintu byanatumye abantu bitabira ku bwinshi.”

Nyuma y’imyitozo ngororamubiri yabereye kuri Stade Amahoro, abitabiriye bose bahawe umwanya wo gutanga amaraso, bapimwa indwara zitandukanye zirimo na Covid-19.

Ku wa 24 Ukwakira 1948,  nibwo Loni yashyizweho. Ni mu muhango wabereye i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ufite intego yo kubumbatira amahoro n’umutekano ku Isi; gukumira ibikorwa byose bigamije guhungabanya umutekano mu rwego rw’akarere no ku Isi hose.

 

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + ten =

Previous Post

APR FC yanyagiwe na Etoile Sportif du Sahel

Next Post

Ihere ijisho AMAFOTO yaranze “Rayon Sports Day”

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ihere ijisho AMAFOTO yaranze “Rayon Sports Day”

Ihere ijisho AMAFOTO yaranze “Rayon Sports Day”

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.