Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene; avuga ko u iyo u Bubiligi buzikana ko ari bwo nyirabayazana w’ibibazo byose u Rwanda rufite, bwari bukwiye guca bugufi.
Tariki 17 Werurwe 2025, umunsi utazibagirana wongeye kugaragaza ko u Rwanda ari Igihugu kimaze kubaka igitinyiro no kwigira, no kwanga agasuzuguro, aho rwafashe icyemezo cyo guhagarika umubano warwo n’u Bubiligi bumaze igihe bwinjiye mu mugambi wo kurusibiyira amayira bwitwaje uruhande bwafashe mu bibazo biri mu karere.
Iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Rwanda, kandi gishingiye ku myitwarire y’u Bubiligi ku Rwanda kuva mu mateka ya cyera yaba aya mbere ya Jenoside, na nyuma yayo, dore ko uretse gucumbikira abasize bahekuye u Rwanda, bwanabahaye urubuga, bakirirwa bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bakanakuza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizima avuga ko imyitwarire nk’iyi y’u Bubiligi ku Rwanda yatumye rufata iki cyemezo, atari iya none, ahubwo ko igaragara no mu mateka.
Ati “Kuko u Bubiligi ni cyo Gihugu twavuga ko ari yo ntandaro y’amateka mabi u Rwanda rwahuye na yo, y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo hatabaho ubukoloni bw’u Bubiligi ntabwo Jenoside yashoboraga kuba.”
Dr Bizimana avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku irondabwoko, kandi ko u Bubiligi ari bwo bwazanye politiki yo gutanya Abanyarwanda.
Ati “Kuvuga ko Abanyarwanda atari bamwe, ntacyo bahuriyeho, bataziye mu Rwanda rimwe,…ibyo ni Ababiligi babitangiye.”
Minisitiri Bizimana wagarutse ku mateka yo kuva u Bubiligi bwaragizwa u Rwanda, yavuze ko ari bwo akarengane kinjiye mu Rwanda, irondabwoko rikimakazwa, atanga n’ingero; yavuze ko na nyuma yuko u Rwanda ruboneye ubwigenge iki Gihugu kitashizwe ahubwo ko cyakomeje kugira uruhare mu gushyigikira butegetsi bubi bwabayeho mu Rwanda bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Bubiligi bwari bukwiye kwitwara gute nyuma y’ibi byose?
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko u Bubiligi bwari bukwiye kwibuka aka kaga kose bwateje u Rwanda, ku buryo bwari bukwiye kugenza macye.
Ati “U Bubiligi bukwiye guca bugufi, bukumva ukuri, bukumva ko ari bwo nyirabayazana w’ibibazo byose u Rwanda rufite.”
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagejeje ku baturage b’Umujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki 16 Werurwe muri gahunda yo Kwegera Abaturage, yagarutse kuri aya mateka mabi u Bubiligi bwagizemo uruhare ku Rwanda, aho yavuze ko Abanyarwanda bagize ibyago bagakolonizwa n’iki Gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwahemukiye u Rwanda kuva cyera, kandi bukaba bwarakomeje uwo murongo, bityo ko igihe kigeze ngo bubihagarike.
Umukuru w’u Rwanda yagize ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda, amateka arenze imyaka 30 bukajya butugarukaho, abasigaye bukongera bukabica, twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihanangiriza n’ubu ngubu.”
Perezida Kagame kandi yanagarutse ku myitwarire y’u Bubiligi yo mu bihe bicye bishize, avuga ko iki Gihugu cyari gikwiye guterwa isoni n’iyi migambi mibisha kigirira u Rwanda.
Yagize ati “U Bubiligi bwakolonije ibyo Bihugu bitatu [u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi] bakagenda bakajya i Kinshasa bagatunga urutoki u Rwanda, bakavuga ko baza kurufatira ibihano kandi bagiye kubwira Isi yose kubikora ku Rwanda. Ariko se wowe nta soni ugira? Guhamagarira Isi yose guteranira ku Rwanda koko, uko rungana?”
RADIOTV10