• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda na Kenya bemeranyijwe kurushaho gushimangira umubano n’imikoranire

radiotv10by radiotv10
16/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda na Kenya bemeranyijwe kurushaho gushimangira umubano n’imikoranire
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Kenya, Dr William Kipchirchir Samoei Arap Ruto, wahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yatangaje ko bemeranyijwe gukomeza guteza imbere umubano muri dipolomasi n’imikoranire.

Ni nyuma yuko Perezida William Ruto; umwe mu Bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa muri Ethiopia, ahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wayihagarariyemo Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri iki Cyumweru, Perezida Ruto yatangaje yahuye “na Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva w’u Rwanda mu Nteko Rusange ya 39 y’Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe i Addis Ababa, muri Ethiopia.”

Perezida wa Kenya, yagize ati “Twemeranyije gukomeza guteza imbere umubano wacu wa dipolomasi no gushimangira ubufatanye bwacu n’ibindi Bihugu kugira ngo duteze imbere inyungu dusangiye no kuzamura Afurika mu mpinduka zo ku rwego rw’Isi.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kandi yanahuye n’abandi bayobozi bitabiriye imirimo y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, barimo Netumbo Nandi-Ndaitwah wa Namibia, na we bahuye kuri iki Cyumweru.

Hirya y’Ejo hashize, ku wa Gatandatu tariki 14 Gashyantare, Minisitiri Dr Justin Nsengiyumva yanahuye na Dr. Richard Hatchett, Umuyobozi Mukuru wa CEPI, ihuriro rigamije ubufatanye mpuzamahanga mu gukora inkingo zirwanya indwara z’ibyorezo ndetse no gutanga ubutabazi bwihuse igihe hadutse icyorezo.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byatangaje ko “Baganiriye ku gukomeza ubufatanye mu kurushaho kongera ubushobozi bw’u Rwanda na Afurika bwo kwitegura no guhangana n’ibyorezo, harimo gukora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi, gushyiraho amategeko ya ngombwa no kwihutisha ikorwa n’itangwa ry’inkingo mu gihe habayeho ibyorezo bitunguranye.”

Kuri iki Cyumweru Minisitiri w’Intebe yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Akanama gashinzwe Sudani y’Epfo, aho abayobozi basuzumye intambwe imaze guterwa n’imbaraga zikomeje gushyirwamo ku rwego rw’akarere hagamijwe kugera ku mahoro n’umutekano.

Dr Nsengiyumva yizeje ko u Rwanda rwiteguye gufasha no gusangiza ubunararibonye Sudani y’Epfo mu gusohoka mu bibazo nyuma y’ibibazo bikomeye by’imvururu.

Perezida William Ruto na Minisitiri w’Intebe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 1 =

Previous Post

AI in recruitment: Are machines choosing who gets hired?

Next Post

Abagore birwanyeho ngo biteze imbere bagaragaje icyabafasha kubikora mu buryo bugezweho bagasezerera ubwa gakondo

Related Posts

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
03/07/2026
0

Mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umusore yakubiswe na bagenzi be bari bamaze gusangira...

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

by radiotv10
03/07/2026
0

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ryagaragaje impungenge “zikomeye” rifite ku kwibasirwa, gukorerwa bamwe mu banyamakuru bikorwa mu mvugo za bamwe...

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

by radiotv10
03/07/2026
0

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo yasuye Inzego z'Umutekano z'u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado, azishimira...

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Next Post
Abagore birwanyeho ngo biteze imbere bagaragaje icyabafasha kubikora mu buryo bugezweho bagasezerera ubwa gakondo

Abagore birwanyeho ngo biteze imbere bagaragaje icyabafasha kubikora mu buryo bugezweho bagasezerera ubwa gakondo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abanyamakuru babiri bazwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda Hit na Ida bagiye gukora ubukwe

Kigali: Uko byagenze ngo bafatane mu mashati nyuma yo gusangira inzoga

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.