Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, cyibanze ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025, avuga ko aba Bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi.
MINAFFET yagize iti “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro cyiza na Jean-Noël Barrot, Minisitiri ushinzwe u Burayi n’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ikomeza ivuga ko iki kiganiro cy’aba Badipolomate bombi “cyibanze ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, hagendewe ku Nama iherutse guhuza EAC na SADC.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, nyuma yuko yanagiranye ibiganiro n’abandi bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu binyuranye n’ubundi baganira ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, byazanye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Bogdanov Mikhail Leonidovich na we baganiriye ku bibazo bya Congo.
Nanone kandi Olivier Nduhungirehe yaganiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Ahmed Attaf; na we baganiriye ku bibazo biri mu karere k’Ibiyaga bigari, aho iki kiganiro cyabaye tariki 03 Gashyantare 2025.
Nanone Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yanagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, aho Guverinoma z’Ibihugu byombi zemeranyijwe guhuza imyumvire mu gushakira umuti ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
RADIOTV10