Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire, yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Hungary, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo irebana n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025 nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagize iti “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro cyiza kuri telefone na Hon. Péter Szijjartó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hungary.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, ikomeza ivuga ko ikiganiro cy’aba bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi (u Rwanda na Hungary) cyagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi.
Iti “Baganiriye ku guha imbaraga imibanire hagati y’u Rwanda Hungary, ndetse banangurana ibitekerezo ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko nyuma y’umusaruro mwiza w’ibyavuye nama z’akarere ziheruka kuba.”
Minisitiri Nduhungirehe aganiriye na mugenzi wa Hungary, nyuma y’iminsi itatu anagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot cyabaye tariki 14 Gashyantare 2025.
Iki kiganiro cy’abakuriye Dipolomasi y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa, na cyo cyagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na cyo cyaje nyuma y’Inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC.
Nanone kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe amaze kugirana ibiganiro na bagenzi be b’ibindi Bihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Bogdanov Mikhail Leonidovich, uwa Algeria, Ahmed Attaf, ndetse na Ronald Lamola wa Afurika y’Epfo.
RADIOTV10