Tuesday, November 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda n’ikindi Gihugu cy’i Burayi bunguranye ibitekerezo ku bya Congo

radiotv10by radiotv10
18/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda n’ikindi Gihugu cy’i Burayi bunguranye ibitekerezo ku bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire, yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Hungary, cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo irebana n’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025 nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagize iti “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagiranye ikiganiro cyiza kuri telefone na Hon. Péter Szijjartó, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi wa Hungary.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, ikomeza ivuga ko ikiganiro cy’aba bakuriye Dipolomasi z’Ibihugu byombi (u Rwanda na Hungary) cyagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi.

Iti “Baganiriye ku guha imbaraga imibanire hagati y’u Rwanda Hungary, ndetse banangurana ibitekerezo ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko nyuma y’umusaruro mwiza w’ibyavuye nama z’akarere ziheruka kuba.”

Minisitiri Nduhungirehe aganiriye na mugenzi wa Hungary, nyuma y’iminsi itatu anagiranye ikiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot cyabaye tariki 14 Gashyantare 2025.

Iki kiganiro cy’abakuriye Dipolomasi y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa, na cyo cyagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na cyo cyaje nyuma y’Inama z’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC.

Nanone kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe amaze kugirana ibiganiro na bagenzi be b’ibindi Bihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Bogdanov Mikhail Leonidovich, uwa Algeria, Ahmed Attaf, ndetse na Ronald Lamola wa Afurika y’Epfo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − twelve =

Previous Post

M23 ikomeje gushimangira ko intego yayo ari ugukuraho ubutegetsi buriho muri Congo

Next Post

Zelensky and Tshisekedi: Twin brothers?

Related Posts

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

by radiotv10
17/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Kivumu na Nyamyumba mu Turere twa Rubavu na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko...

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

Start Strong:- Monday tips that will make your week more productive

by radiotv10
17/11/2025
0

Many people say Monday is the hardest of the week, but it doesn’t have to be. When you start your...

IZIHERUKA

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza
IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

18/11/2025
Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

17/11/2025
BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

17/11/2025
Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

Iburengerazuba: Hari itsinda ribahangayikishije rituma bamwe batangiye kwibaza ku hazaza habo

17/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Zelensky and Tshisekedi: Twin brothers?

Zelensky and Tshisekedi: Twin brothers?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.