U Rwanda n’u Burundi turi impanga- Perezida Ndayishimiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, Perezida w’iki Gihugu, Evariste Ndayishimiye yavuze ko Igihugu cye n’u Rwanda ari nk’impanda kuko byaboneye rimwe ubwigenge.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nyakanga 2022, wanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wahagarariye Perezida Paul Kagame, wanashyikirije Ndayishimiye ubutumwa bw’Umukuru w’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagarutse ku kuba Igihugu cye cyaraboneye ubwigenge rimwe n’u Rwanda na rwo rwizihije isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge kuri uyu wa 01 Nyakanga 2022.

Evariste Ndayishimiye yifashishije aya mateka, yongeye gushimangira ko u Rwanda n’u Burundi ari abavandimwe b’intatana.

Yagize ati Turi impanga. Iyo Umurundi avuze n’Umunyarwanda aba avuze, Umunyarwanda yavuga n’Umurundi akaba avuze.

Yaboneyeho kwifuriza u rwanda kugira umunsi mwiza w’Ubwigenge wo kuzirikana kwigobotora ubukoloni.

Ati N’Abanyarwanda turabashimiye kuko bavuye muri ubwo butegetsi butari bumeze neza.

U Rwanda n’u Burundi byakolonijwe n’Ababiligi ndetse ibi Bihugu byombi byigeze gusa nkaho ari Igihugu kimwe aho hariho ikirwa ‘Rwanda-Urundi’.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Ababiligi na bo ubwabo bagaragaje ko bicuza ibyo bagiye bakorera ibi Bihigu ndetse bakaba bariyemeje gukomeza kubishyigikira.

Mu birori nk’ibi byabaye umwaka ushize mu Burundi, u Rwanda nubundi rwari rwabitumiwemo aho Perezida Paul Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Icyo gihe Perezida Evariste Ndayishimiye washimiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku mubano w’Ibihugu byombi umaze imyaka igera kuri irindwi urimo igitotsi, avuga ko biri kwandika igitabo gishya cy’umubano.

Icyo gihe yagize ati ubu hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika ubu tugiye kugisoma kugira ngo dutangire igice gishyashya.”

Gusa kugeza ubu Ibihugu byombi ntibiratangira kugenderana nkuko byahoze, nubwo abayobozi ku mpande zombi bavuga ko hakomeje ibiganiro bigamije gushyira mu buryo ibibazo, Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kudengerana.

Perezida Ndayishimiye yakiriye Minisitiri Biruta
Yamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
Banagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru