M23 yerekanye intwaro nyinshi n’imodoka bya FARDC yafashe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 umaze iminsi ukozanyaho na FARDC mu mirwano, werekanye ibikoresho bya FARDC na FDLR wafashe birimo imbunda, amasasu ndetse n’imodoka y’abasirikare bakuru.

Mu butumwa bw’amashusho bw’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma, yavuze ko yiyiziye ahabera imirwano kugira ngo “uyoboye urugamba abiyerekeye intwaro twafashe za FARDC.”

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho ari ku mbuga nkoranyambaga za M23, umuyobozi w’urugamba w’uyu mutwe yerekana ibisasu bya rutura bafashe bizwi nka Mortier 82, ndetse n’imbunda zifashishwa mu kubirasa.

Ati “Ibi twabifatiye i Tchanzu, ibindi twabifatiye i Bunagana, ibi twabifashe mu mirwano y’iminsi itatu, ibi ni Mortier 60 twabifatiye i Kabindi.”

Maj Willy Ngoma uba ari kumwe n’uyu muyobozi w’urugamba, anerekana imodoka y’abayobozi ba FARDC yafashwe n’uyu mutwe.

Ageze kuri iyi modoka, asoma ibiba byanditseho ko ari imodoka iri mu bikorwa bya Gisirikare biri kubera muri Kivu ya Ruguru.

Maj Willy Ngoma ati “Ese murabona iyi yaravuye mu kigi Gihugu? Ese yavuye muri Burkina Faso? Iyi ni iya FARDC, twarayifashe.”

https://twitter.com/M23RDCONG0/status/1543104649334591488

Umutwe wa FARDC kandi wanyomoje ibyatangajwe na FARDC ko iki Gisirikare cya Congo kishe abarwanyi 27 ba M23 muri Teritwari ya Rutshuru.

Lt Col Guillaume Ndjije Kaiko, Umuvugizi w’Ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bizwi nka Sokola 2, watangaje iby’uko FARDC yivuganye aba barwanyi ba M23, yanatangaje ko iki Gisirikare cy’Igihugu cyanafashe intwaro za M23 zirimo RPG ndetse n’imbunda z’intambara za AK47.

Uyu musirikare wa FARDC kandi yavuze ko banafashe ibikoresho bya M23 birimo iby’ubutabazi bw’ubuvuzi, ndetse n’ibindi bya gisirikare ngo byakorewe mu Rwanda.

Major Willy Ngoma, yavuze ko ibi byatangajwe na FARDC ari ibinyoma byambaye ubusa bigamije kuyobya rubanda n’ubuyobozi bw’Igihugu cyabo.

Uyu muvugizi wa M23 kandi yanyomoje ibyavuzwe n’uyu musirikare ko bakubise inshuro M23 ubu FARDC ikaba yafashe Ntamugenga iherutse gufatwa na M23, avuga ko FARDC idafite ubushobozi na buto bwo kuba yabatsimbura ahantu bafashe.

Yagize ati Birababaje kubona nka Colonel avugamo ingabo z’u Rwanda bigaragaza ko atazi ibyo avuga, bataye imbunda zitandukanye harimo izikomeye zavuye mu Bushinwa zose zanditseho FARDC ubwo bazakomeza kuvuga ngo ziva hanze kandi ari bo baziduha.”

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, uvuga ko icyo ushaka ari uko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yagiranye n’uyu mutwe mu masezerano ya 2013.

Uyu mutwe kandi uvuga ko ufite ubushobozi bwo kurwana n’igisirikare icyo ari cyo cyose cyakwifashishwa mu kuwuhashya ariko ko FARDC yo ngo iri hasi cyane ndetse ko idakwiye no kuza kubahagarara imbere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru