The Ben nyuma yo gutaramira Abanya-Uganda agiye no gususurutsa abaturarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi Mugisha Benjamin AKA The Ben uherutse gukorera igitaramo i Kampala muri Uganda, agiye kuza gutaramira Abaturarwanda.

Ni igitaramo kizaba mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Kanama kizabera mu Mujyi wa Kigali aho azaba aje ku butumire bwa kompanyi ya East Gold, itegura imikino y’abakanyujijeho.

Izindi Nkuru

Ikinyamakuru Igihe gitangaza ko gitangaza ko uwagihaye amakuru, yemeje ko The Ben azaririmba muri iki gitaramo kizaba tariki 06 Kanama 2022 kizabera i Rerebero ahazwo nka Canal Olympia.

Uyu watanze amakuru, yemeje ko The Ben yamaze kumvikana n’abari gutegura iki gitaramo ku buryo ntakizasibya uyu muhanzi usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za America kuza kuririmbira Abaturarwanda.

Uyu muhanzi umaze iminsi ari mu biraramo mu mfuruka zitandukanye z’Izi, biteganyijwe ko azanakora igitaramo muri Swede tariki 30 z’uku kwezi.

The uheruka gutaramira abaturarwanda mu minsi mikuru isoza 2019 n’itangira 2020, aherutse gukorera ikindi gitaramo cy’amateka i Kampala muri Uganda kiswe Best of Kampala (BoK), cyabereye ahitwa La Paroni mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo ku ya 03 Kamena 2022.

The Ben mu gitaramo aherutse gukorera muri Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru