U Rwanda n’u Bwongereza mu masezerano ajyanye n’abashaka ubuhungiro ashobora gutuma hari aboherezwa mu Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Kane, Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, zirashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gufasha abashaka ubuhungiro bari mu Bwongereza kuzabona Ibihugu bibakira.

Umunyamabanga ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwomgereza, Priti Patel yasesekaye mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta baza gushyira umukono kuri aya masezerano.

Izindi Nkuru

Ni amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no gushakira umuti ikibazo cy’abimukira bari mu Bwongereza.

Biteganyijwe ko aba bayobozi bombi nibamara gushyira umukono kuri aya masezerano, baza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru kiza kugaragarizwamo ibiteganyijwe gukorwa muri aya masezerano.

Biteganyijwe kandi ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson aza gutangaza byinshi kuri aya masezerano ndetse n’ibiyakubiyemo.

Amakuru avuga ko u Bwongereza buzatanga inkunga ya miliyoni 120£ igamije gufasha aba bimukira mu bikorwa binyuranye haba mu burezi nko mu masomo y’ubumenyi ngiro n’imyuga, mu ndimi ndetse no mu burezi busanzwe bwa kaminuza.

Kuva muri Nzeri 2019, u Rwanda rwatangiye kwakira impunzi ziturutse muri Libya zishaka ubuhungiro aho mu mpera z’ukwezi gushize rwari rwakiriye izindi 119 ari na zo za mbere zakiriwe muri uyu mwaka wa 2022.

Priti Patel yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru