Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda razakomeza kubaho mu mahoro- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ntakizabatokoreza umutekano

radiotv10by radiotv10
04/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda razakomeza kubaho mu mahoro- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ntakizabatokoreza umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, rwubatse ubushobozi bushikamye by’umwihariko mu nzego z’umutekano, buzatuma iki Gihugu kibaho mu mahoro iteka ryose.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, mu muhango wabereye muri Sitade Amahoro nshya, witabiriwe n’Abanyarwanda bagera mu bihumbi 40.

Perezida Paul Kagame yavuze ko ahabereye uyu muhango na ho ubwaho ari ikimenyetso cy’ibyagezweho muri iyi myaka 30 ishize, yaranzwe no kubaka Igihugu mu nzego zose ndetse no mu kubaka umutekano n’imibereho by’Abanyarwanda.

Ati “Mpereye no kuri aha turi, ni kimwe mu bigaragaza uko tugenda twiyubaka twongera kubaka Igihugu cyacu […] Abanyarwanda ubu baratekanye kandi barakomeye kurusha uko bari bameze mu bihe byose byatambutse.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, iyi Sitade Amahoro, yari yahungiyemo bamwe mu Banyarwanda kubera Jenoside yariho ikorerwa Abatutsi, bamwe muri bo bakaza no gutabarwa n’ababohoye Igihugu babikoranye ubwitange bukomeye.

Ati “Tariki 04 Nyakanga dushimira ababohoye u Rwanda kandi tukazirikana abatanze ubuzima bwabo. Igisirikare cyacu n’inzego z’umutekano zacu, ni ikimenyetso cy’ubumwe n’umutekano.”

Yavuze ko nyuma y’uko hari harangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, hari hakurikiyeho urwo kubaka Igihugu na rwo rutari rworoshye kuko cyari gisigaye ari umuyonga kubera gusenywa n’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bukanayikora.

Perezida Kagame yavuze ko kuva mu myaka 30 ishize Ingabo z’Igihugu zakoze ibishoboka byose mu kwita ku baturage bose mu buryo bungana kandi n’ubu ari ko bikimize kuko zigaragara mu bikowa bizamura imibereho y’abaturage mu nzego zinyuranye, yaba mu bikorwa remezo no mu buvuzi.

Yavuze ko bitari byoroshye kuko hari ubushobozi bucye, bigasaba kubukoresha mu byari bigoye, ariko ko byatanze umusaruro ukomeye kandi ushimishije.

Perezida Kagame ubwo yasuraga akarasisi k’Ingabo na Polisi by’u Rwanda

Amahoro y’u Rwanda ntakizongera kuyatokoza

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko kuva muri iyi myaka 30 ishize, u Rwanda rutahwemye kwifuza kubana neza n’amahanga ruhereye ku Bihugu by’ibituranyi.

Ati “U Rwanda rushaka amahoro yacu, kandi n’ayabandi bose mu karere kacu. Tuzi agaciro k’amahoro kurusha abandi bose, yewe no kubarusha cyane.”

Akomeza avuga ko kandi ibi bigaragazwa n’umusanzu utangwa n’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu Bihugu binyuranye mu butumwa runakoranamo n’Umuryango w’Abibumbye.

Ati “Ahakenewe ubutabazi, u Rwanda ntizahabura, ariko igisubizo cy’imidugararo, ni ugushaka umuti w’ikibazo mu buryo bwa politiki, inzira za gisirikare ntabwo zarusha gutanga umusaruro iza politiki.”

Yavuze ko kwibohora biharanirwa kandi bikagerwaho iyo abaturage babyiyumvamo, kandi bakabikora ntawe ubibategetse, ndetse ko ari na ko byagenze ku Banyarwanda banze akarengane kari mu Gihugu kakorerwaga uruhande rumwe rwabo, kandi ko Abanyarwanda bazakomeza kubiharanira. Ati “U Rwanda ruzakomeza kuba mu mahoro kabona n’iyo haza icyo ari cyo cyose.”

Perezida Paul Kagame, yavuze ko muri iyi myaka yose ishize, politiki y’u Rwamda ishingiye ku kubazwa inshingano no kwiha intego kandi ko bireba Umunyarwanda wese, guharanira imibereho myiza, kandi buri wese akubaha undi.

Ati “Twubaha Guverinoma yacu ariko ntituyitinya, kuko ikorera twese itavanguye.”

Yavuze ko hari abari hanze batarumva amahitamo y’Abanyarwanda, ku buryo hari n’abashaka kurogoya ibiriho byubakwa mu Rwanda, ariko ko ibyo bakora byose ntacyo bizageraho kabone nubwo banyura inzira zose zaba zirimo ikoranabuhanga nko kuri interineti basebya u Rwanda.

Indangagaciro z’Abanyarwanda kandi zituma nta muntu n’umwe ushobora kubambura uburenganzira bwabo kuko babuharaniye mu gihe Isi yari yarabatereranye.

 

Urubyiruko ruhanzwe amaso

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yaboneyeho kugenera ubutumwa bwihariye Urubyiruko n’abakiri bato, by’umwihariko abavutse mu myaka 30 ishize, abizeza ko Igihugu cyubatswe mu buryo bubaha icyizere ko bazabaho batekanye bitandukanye n’uko ababyeyi babo babayeho.

Ati “Twatangiye urwo rugendo mu myaka 30, ubu ni mwe duhanze amaso, twe ababohoye Igihugu, kugira ngo mutugeze kure heza twifuza.”

Perezida Kagame yavuze ko intego y’u Rwanda ari ugutuma buri Munyarwanda abaho neza akagira imibereho myiza mu nguni zose z’ubuzima.

Yavuze ko urubyiruko rufite uburenganzira ndetse n’amahirwe yo ko gukora ibyo bashaka no kubaho ubuzima bashaka, ariko babikorera ineza y’Igihugu cyabo.

Ati “Iki Gihugu ni mwe mugomba kukirinda mukakirwanirira. Kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari.”

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Abanyarwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize bibohoye, hari byinshi byo kwishimira, ari na ko bahanga amaso ejo hazaza kugira ngo hazarusheho kuba heza.

Umukuru w’u Rwanda ubwo yageraga muri Sitade Amahoro yabanje kwerekwa akarasisi

Perezida Kagame yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame
Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko u Rwanda ruzakomeza kubaho rutekanye
Abanyarwanda benshi bari baje gukurikirana uyu muhano

Akarasisi kashushanyije umubare 30 ugaragaza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 13 =

Previous Post

Iby’ingezi ku munyezamu mushya waguzwe na Rayon Sports WFC yitegura guhagararira u Rwanda

Next Post

Ishyaka ridashyigikiye gahunda u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda ryanavuze kuzayihagarika ryatsinze amatora

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza yavuze icyo azakora kuri gahunda bufitanye n’u Rwanda naramuka atowe

Ishyaka ridashyigikiye gahunda u Bwongereza bufitanye n’u Rwanda ryanavuze kuzayihagarika ryatsinze amatora

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.