Umunyamerika Joe Ritchie wari umwe mu nshuti zikomeye z’u Rwanda akaba yari no mu bagize Akanama k’Abajyanama (PAC/Presidential Advisory Council) ba Perezida Kagame, yitabye Imana.
Uyu Munyamerika Joe Ritchie witabye Imana ku myaka 75, yabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gisinzwe Iterambere RDB, bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera.
Ubu butumwa bwa RDB, buvuga igihe Joseph Ritchie yari Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, “Yagize uruhare rw’ingenzi mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda akaba yaranagize uruhare mu mishinga yo guteza imbere ishoramari.
The Board, Management and Staff of the Rwanda Development Board extend their deepest condolences to the family of Joseph Ritchie, who passed away today. pic.twitter.com/uDcWjQZLpp
— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 22, 2022
Joe Ritchie wari unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe, u Rwanda rubuze indi nshuti ikomeye, Paul Farmer wagize uruhare mu iterambere ry’ubuvuzi bw’u Rwanda.
Paul Farmer wagize uruhare mu ishinhwa rya Kaminuza ya Butaro, yanatangije Umuryango Partners In Health (PIH) uzwi nk’Inshuti mu Buzima.
Perezida Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Paul Farmer, mu butumwa yanyujije kuri Twitter aho yagize ati “Biragoye kubona amagambo yo kuvuga inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Paul Farmer.”
Izi nshuti z’u Rwanda ebyiri, zitabye Imana mu cyumweru kimwe, ni bamwe mu batanze umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda rishimwa na buri wese.
Muri 2019, Joe Ritchie na Paul Farmer bari bambitswe umudari w’ishimwe w’Igihango cy’ubucuti bafitanye n’u Rwanda.
RADIOTV10