Sunday, May 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwabuze indi nshuti yarwo Joe Ritchie wari no mu Bajyanama ba Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
22/02/2022
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwabuze indi nshuti yarwo Joe Ritchie wari no mu Bajyanama ba Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamerika Joe Ritchie wari umwe mu nshuti zikomeye z’u Rwanda akaba yari no mu bagize Akanama k’Abajyanama (PAC/Presidential Advisory Council) ba Perezida Kagame, yitabye Imana.

Uyu Munyamerika Joe Ritchie witabye Imana ku myaka 75, yabaye Umuyobozi Mukuru wa mbere w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gisinzwe Iterambere RDB, bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Ubu butumwa bwa RDB, buvuga igihe Joseph Ritchie yari Umuyobozi Mukuru w’iki Kigo, “Yagize uruhare rw’ingenzi mu kuzamura urwego rw’ubucuruzi mu Rwanda akaba yaranagize uruhare mu mishinga yo guteza imbere ishoramari.

The Board, Management and Staff of the Rwanda Development Board extend their deepest condolences to the family of Joseph Ritchie, who passed away today. pic.twitter.com/uDcWjQZLpp

— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 22, 2022

Joe Ritchie wari unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yitabye Imana nyuma y’umunsi umwe, u Rwanda rubuze indi nshuti ikomeye, Paul Farmer wagize uruhare mu iterambere ry’ubuvuzi bw’u Rwanda.

Paul Farmer wagize uruhare mu ishinhwa rya Kaminuza ya Butaro, yanatangije Umuryango Partners In Health (PIH) uzwi nk’Inshuti mu Buzima.

Perezida Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Paul Farmer, mu butumwa yanyujije kuri Twitter aho yagize ati “Biragoye kubona amagambo yo kuvuga inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Paul Farmer.”

Izi nshuti z’u Rwanda ebyiri, zitabye Imana mu cyumweru kimwe, ni bamwe mu batanze umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda rishimwa na buri wese.

Muri 2019, Joe Ritchie na Paul Farmer bari bambitswe umudari w’ishimwe w’Igihango cy’ubucuti bafitanye n’u Rwanda.

Joe Ritchie yari inshuti y’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − five =

Previous Post

TdRda2022: Umunya-Colombia Restrepo yongeye kwigaragaza yegukana Kigali-Rubavu, Umunyarwanda wa hafi ni uwa 23

Next Post

Miss Igisabo yerekanye ko urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze aharyoshye

Related Posts

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Abazi umugabo ufite akabari mu Mudugudu wa Mukazanyana mu Kagari ka Sazange mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye,...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

by radiotv10
16/05/2025
0

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga...

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

by radiotv10
16/05/2025
0

Umugabo ufite akabari acururizamo inzoga yitwa ‘Indege’ mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, arakekwaho kwica mugenzi we amukubise...

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

America yatangaje uko Perezida Kagame na Tshisekedi babona iby’ubuhuza bwayo n’ibyitezwe vuba aha

by radiotv10
16/05/2025
0

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida Trump ku bijyanye na Afurika, yatangaje ko yavuganye na Perezida Paul Kagame na Felix...

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

Umuturage wishyuza ikigo cya Leta Miliyoni 280Frw yavuze icyo yavuzweho kikamubabaza

by radiotv10
16/05/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana wishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize miliyoni 282 Frw y’imisanzu y’umubyeyi we,...

IZIHERUKA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho
MU RWANDA

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

by radiotv10
17/05/2025
0

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

17/05/2025
Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

16/05/2025
Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

Bitunguranye Bugesera FC yahagaritse abatoza babiri mbere yo guhura na Rayon

16/05/2025
Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

Uko ibiceri 300Frw byatumye umugabo yicana ubugome mugenzi we

16/05/2025
Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

Byarangiye Putin atengushye Zelensky mu biganiro bya mbere byari biteganyijwe

16/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Igisabo yerekanye ko urukundo rwe n’umusore yihebeye rugeze aharyoshye

Miss Igisabo yerekanye ko urukundo rwe n'umusore yihebeye rugeze aharyoshye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Huye: Ibyo abazi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo bamuvugaho

Icyifuzo cyo kwambura ubudahangarwa uwayoboye DRCongo ntikivugwaho rumwe n’abahawe kugisuzuma

Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.