Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

radiotv10by radiotv10
14/06/2022
in POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Photo/Internet (Ni abaturutse muri Libya)

Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko indege izazana abimukira n’abashaka ubuhungiro bazaturuka mu Bwongereza, izasesekara i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena 2022, inagaragaza ibyo bazagenerwa bakihagera.

Byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri cyarimo n’abandi bayobozi bo muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wasasiye iki kiganiro, agaruka ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, yavuze ko u Rwanda rusanzwe ruzwiho kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abashaka ubuhungiro ndetse ko aba baturutse muri UK atari bo ba mbere kuko hari n’abaturutse mu Bwongereza bagiye bakirwa.

Yavuze ko aba baturutse muri Libya bageze mu Rwanda bakakirwa neza ndetse ko bamwe muri bob amaze kubona Ibihugu bibakira.

Agaruka kuri aba bagiye guturuka mu Bwongereza, Yolande Makolo, yagize ati “Ku munsi w’ejo ubwo indege ya mbere izaba igeze i Kigali, aba mbere bazaba baje, bazakirwa kandi bakurikiranwe banahabwe ubufasha kugira ngo bakire ubuzima bushya inaha.”

Agaruka ku bizagenerwa aba bantu, Umuvugizi wa Guverinoma, yavuze ko bazahabwa ubufasha mu bijyanye no kuzuza ibyangombwa bisaba ubuhungiro, burimo ubujyanye n’amategeko ndetse no gufashwa mu bijyanye no gusemurirwa.

Ati “Tuzabaha kandi aho kuba haboneye ndetse banahabwe ibikenerwa by’ibanze.”

Yolande Makolo yagaragaje ibizagenerwa aba bazaturuka mu Bwongereza

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yongeye kuvuga ko aba bazazanwa mu Rwanda, abazaba babishaka bazasaba ibyangombwa byo gutura mu Rwanda nk’abandi baturarwanda cyangwa se abandi bagasubizwa mu Bihugu bakomokamo.

Aba biganjemo Abanyafurika bagiye koherezwa mu Rwanda, ni abinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bifuza kujya gushakisha imibereho myiza ku Mugabane w’u Burayi.

Yolande Makolo avuga ko nubwo bafite uburenganzira bwo kuzajya ahandi ariko ko bizezwa ko bazishimira u Rwanda ndetse bakifuza kurugumamo.

Ati “Twizeye ko bazahitamo kugumana natwe, kandi bagakurikiza iby’abandi bahisemo kugira u Rwanda iwabo. Nkuko nabivuze aya masezerano y’ubufatanye ashingiye ku bigwi byiza byo kwakira impunzi no gufata neza abimukira kandi bazagabwa ibyiza wenda bitari ku rwego rw’ijuru aba bantu bari bakurikiye ariko bazahabwa amahirwe yo kubaka ubuzima bushya hano no kwiteza imbere hamwe n’Abandi Banyarwanda.”

U Rwanda rwakunze kuvuga ko rudafite ibya mirenge byo guha abimukira ariko ko bicye rufite rwabisangira na bo aho kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kuba mu kangaratete bisanga mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu ndetse n’imirimo y’uburetwa.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yagarutse ku bakomeje kunenga iyi gahunda iri hagati yayo n’iy’u Bwongereza, ivuga ko igikwiye guhabwa agaciro ari icyo igamije kandi ko nta numwe utabona ko ari kiza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 2 =

Previous Post

Bazaze ari abashyitsi basubireyo ari inshuti- Min.Gatabazi yibiye ibanga Abanyarwanda uko bazakira abazitabira CHOGM

Next Post

Icyo u Rwanda ruvuga ku baryamana bahuje ibitsina bashobora kuzava mu Bwongereza

Related Posts

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Hari Abaminisitiri b’u Rwanda na DRCongo bagiye i Doha ahabera ibiganiro na AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari i Doha muri Qatar ahabera ibiganiro bihuza Guverinoma ya...

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

Perezida Kagame yagenewe igihembo n’Umuryango ushinzwe Ubuzima ku Isi

by radiotv10
11/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yagenewe igihembo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ku bw’uruhare rwe mu miyoborere ishyira imbere ubuvugizi...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Trump yongeye kuvuga ku guhura na Perezida Kagame na Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko mu byumweru bicye biri imbere ateganya guhura n’Abakuru b’Ibihugu...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo u Rwanda ruvuga ku baryamana bahuje ibitsina bashobora kuzava mu Bwongereza

Icyo u Rwanda ruvuga ku baryamana bahuje ibitsina bashobora kuzava mu Bwongereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.