U Rwanda rwagaragaje impamvu rutagwa mu ikosa ry’ikirego gishya America yarushinje gukorera muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda rwamaganye ikirego cyazamuwe na Leta Zunze Ubumwe za America ko ingabo zarwo zarashe ku za MONUSCO muri DRC, ruvuga ko ntakuntu zakora ibyo kandi zitari muri iki Gihugu, ndetse rusobanura ko ruhora rutanga umusanzu mu bikorwa by’amahoro n’ibya UN, bityo ko rutahindukira ngo runyuranye n’uyu murongo.

Ibi byavugiwe mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi, yateranye ku ya 24 Mata 2024, aho kashyikirijwe raporo y’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango mu karere k’ibiyaga bigari.

Izindi Nkuru

Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bwongereza mu Muryango w’Abibumbye, bongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu gihe rwo rutahwemye kubihakana.

Uhagarariye USA, yagize ati “M23 ishyigikiwe n’u Rwanda ndetse n’Ingabo z’u Rwanda ikomeje gufata ibice byinshi bya Congo Kinshasa, ndetse hari impungenge ko igihe cyose yafata n’ahandi. Leta Zunze Ubumwe za America zirasaba u Rwanda guhagarika ubufasha ruha M23 ndetse igakura ingabo zayo zoze ku butaka bwa Congo.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda kandi rugomba guhagarika kurasa ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.”

Uhagarariye u Bwongereza, na we yavuze ko iki Gihugu “gihangayikishijwe n’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo ndetse no hagati y’u Rwanda n’u Burundi. Turasaba ko hashyirwaho ibindi bihano kuri M23. Turasaba ubuyobozi bw’i Kigali na Kinshasa kujya mu biganiro. Turasaba kandi Perezida Pagame na Tshisekedi kujya mu biganiro bihagarika ibyo bibazo.”

Uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we yagize ati “dushyira mu bikorwa amasezerano twiyemeje mu byo kurinda amahoro n’umutekano ariko u Rwanda nta na kimwe rwubahiriza. Ikimenyetso ni uko bari ku butaka bwa Congo ubu tuvugana.”

Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye yavuze ko ibyo birego ari ibihimbano, kuko ibyo bashinje u Rwanda, rudashobora kubikora.

Yagize ati “Ibirego by’uko u Rwanda rugaba ibitero kuri MONUSCO nta shingiro bifite, ni ibinyoma. Ni ugute u Rwanda rwagaba icyo gitero kuri MONUSCO kani rutariyo, kandi muri iyi nteko mufite ibimenyetso bigaragaza ko izi ngabo zahunze ibitero by’ingabo za Congo, Wazalendo n’iz’Umuryango wa SADC.”

Yakomeje agira ati “Abasirikare bacu bitangiye mu mahanga barinda umutekano w’abasivile, ntidushobora gutera ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu gihe dufite umuhingo wo kugira abasirikare benshi barinda umutekano ku isi. U Rwanda rwemeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro kubera ko twizera ko ubufatanye bw’Ibihugu by’aka karere bushobora kuzana igisubizo cya politike kirambye mu karere, ndetse turacyizeye ko ibiganiro bishobora kuzana igisubizo.R

U rwanda kandi rwasabye Ibihugu byari biteraniye muri iyi Nteko guhagurukira umutwe wa FDLR kuko ari wo ntandaro y’umutekano mucye umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru