Igihugu cyahaye Ukraine misile za kirimbuzi cyabitanzeho amakuru arambuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leta Zunze Ubumwe za Ameriza zemeje ko Ukraine yatangiye gukoresha misile zirasa kure zo mu bwoko bwa ballistique, iki Gihugu cyahaye iki kimaz iminsi gihanganye n’u Burusiya mu ntambara.

Izi ntwaro ni zimwe mu mfashanyo ya miliyoni 300 USD, Leta Zunze Ubumwe za America yemereye Ukraine yatangajwe na Perezida Joe Biden muri Werurwe uyu mwaka, ariko zikaba zarageze muri Ukraine muri uku kwezi kwa Mata.

Izindi Nkuru

Ibitangazamakuru byo muri America byatangaje ko izi ntwaro zamaze gukoreshwa nibura inshuro imwe mu kurasa  ahantu higaruriwe n’u Burusiya harimo na Crimea, ndetse bikavugwa ko Biden ari we wemereye Ukraine gutangira gukoresha izo ntwaro.

Kugeza ubu kandi Perezida Biden yamaze gushyira umukono ku yindi  nkunga ya Miliyari 61 USD, izahabwa Ukraine ngo iyifashe mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.

Ntibiramenyekana umubare w’intwaro Amerika imaze kohereza muri Ukraine, icyakora umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za America mu by’umutekano, Jake Sullivan, yavuze ko Igihugu cye giteganya kohereza izindi mu gihe kiri imbere.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru