Kigali: Umuganga ukomoka muri Congo akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina umurwayi w’umugore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuganga uvura indwara z’abagore ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukorera mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, akurikiranyweho ibifitanye isano no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari wagiye kwivuza.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata mu 2024, nkuko byemejwe n’Umuvugizi w’uru rwego.

Izindi Nkuru

Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu muganga ukurikiranyweho ibikorwa bigiza icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato “afite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yakoreraga akazi ke mu Rwanda.”

Amakuru yavuye mu bazi uyu muganga, kandi avuga ko hari n’undi murwayi w’umukobwa yigeze gukorera ibikorwa bigize iki cyaha, ariko bwo atigeze yiyambaza inzego z’ubutabera.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 134: Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato

Umuntu wese ukoresha undi kimwe mu bikorwa bikurikira nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’undi muntu;

2º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu cyangwa ikindi kintu icyo aricyo cyose mu gitsina cyangwa mu kibuno by’undi muntu.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka mirongo itandatu n’itanu (65), ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho, igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitageze ku myaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka makumyabiri (20) ariko itarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Igihano kiba igifungo cya burundu iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato:

1° byakozwe n’abantu barenze umwe;

2° byateye urupfu uwabikorewe;

3° byakozwe ku muntu bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri;

4° byakozwe hagamijwe kumwanduza indwara idakira.

RADIOTV10

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru