Uganda: Minisitiri yagaragaye akata umuziki mu mbyino igezweho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Phiona Nyamutoro uherutse kugirwa Minisitiri muri Guverinoma ya Uganda, yagaragaye ari guceza umuziki hamwe n’itsinda ry’abana ryamamaye rya Ghetto Kids ryashinzwe n’umuhanzi Eddy Kenzo usanzwe ari n’umukunzi w’uyu Minisitiri.

Ni mu mashusho yashyizwe hanze n’iri tsinda ry’aba bana ubwo ryari riri gususurusta abantu, umwe mu barigize akajya guhagurutsa Minisitiri Phiona Nyamutoro akamujyana ku rubyiniro.

Izindi Nkuru

Aba bana basanzwe bazwiho ubuhanga budasanzwe mu mibyinire, byanatumye bamamara ku Isi, barimo babyina indirimbo Sitya Loss ya Eddy Kenzo usanzwe ari umukunzi wa Minisitiri Phiona Nyamutooro.

Ubwo umwe muri aba bana yagezaga Phiona ku rubyiniro, babyinanye Sitya Loss mu mbyino zigezweho, bigaragara ko Minisitiri asanzwe azi gukata umuziki.

Mu butumwa buherekeje amashusho ya Minisitiri Phiona ari kubyina, iri tsinda rya Ghetto Kids, ryagize riti “Twabyinishije Nyakubahwa Minisitiri Phiona Nyamutoro, kandi murebe ni umubyinnyi w’akataraboneka.”

Phiona Nyamutoro asanzwe ari umukunzi w’umuhanzi Eddy Kenzo wanafashije gushyiraho iri tsinda ry’abana bari basanzwe ari abana bo ku muhanda, akaza kubahindurira ubuzima, ubu bakaba ari ibyamamare.

Eddy Kenzo wanaherekeje Minisitiri Phiona Nyamutoro ubwo yajyaga kurahirira inshingano zo kwinjira muri Guverinoma ya Uganda mu kwezi gushize, aherutse kwerura iby’ukundo rwabo, avuga ko uretse kuba ari inshuti ye yihariye, banafitanye umwana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru