• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge

radiotv10by radiotv10
15/12/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragarije Isi amatariki y’ingenzi yabayeho ibibi byakorewe Abanyamulenge
Share on FacebookShare on Twitter

Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Amb. Martin Ngoga, yagaragarije Akanama k’uyu Muryango gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, amatariki yagiye akorerwaho ibikorwa bibi byakorewe Abanyamulenge, bigaragaza umugambi wo kubarimbura, birimo kubica, kubicisha inzara, kubatwikira no kubafungira inzira zose z’imibereho.

Yabitangarije mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano yigaga ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byumwihariko mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Amb. Ngoga yavuze ko ibyo kurenga ku gahenge, byakozwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko n’ubundi yari ikomeje uwo mugambi, kuko imvugo zari zikomeje gutangazwa na bamwe mu bayobozi bayo, zumvikanagamo imigambi mibisha.

Yavuze ko ibiriho bibera muri Kivu y’Epfo, bitari bikwiye kwirengagizwa n’aka Kanama, kuko hari abaturage benshi bakomeje kuhaburira ubuzima, kandi ko bimaze iminsi, byumwihariko bikaba biri gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi b’Abanyamulenge.

Yavuze ko yifuza kugaruka ku bibazo byugarije aba Banyekongo b’Abanyamulenge, kuko ibyo bariho bakorerwa biteye agahinda kandi bigaragaza ko bigamije kubarimbura.

Yagaragaje ko “kuva muri 2017, ahantu 85% hari hatuwe n’Abanyamulenge muri iriya Ntara ya Kivu y’Epfo, harasenywe, ndetse inka zabo zibarirwa mu bihumbi 700 ari na zo basanzwe bakesha imibereho yabo, ziranyagwa ziranicwa.”

Yahise agaragaza amatariki y’ingenzi yagiye akorerwaho ibikorwa bibi byakorewe Abanyamulenge, nko ku itariki ya 16 Ukwakira 2025, aho umuhanda umwe rukumbi werecyeza ku isoko rya Mitamba ukaba warafunzwe, bikabangamira urujya n’uruza rw’ibiribwa.

Naho ku itariki 06 Nzeri 2025, abantu bari hagati ya 80 n’ 100 b’Abanyamulenge, biganjemo abagore bariho bataha bacyuye ibyo gutunga imiryango yabo, batezwe igico n’abasirikare ba FARDC bari kumwe n’ab’u Burundi ndetse n’inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai, ndetse bamwe barabica, abandi babakorera iyicacurubozo, banabafata ku ngufu.

Ku itariki ya 29 Nzeri 2025, ndetse n’andi matariki anyuranye, hagiye hagabwa ibitero by’indege za Drone, byagiye byibasira inkambi zituwemo n’Abanyamulenge mu bice bya Mikenge.

Ku itariki ya 27 Nzeri 2025, drone yo mu bwoko bwa CH-4 y’ingabo z’u Burundi, yarashe mu gace ka Nzibira mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ni mu gihe ku itariki ya 15 z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2025, drone z’abarwanyi b’ubutegetsi bwa Kinshasa, zarashe ibisaSu nanone mu gace ka Mikenge, kabamo Abanyamulenge n’ubundi bagiye bava mu byabo.

Ambasaderi Martin Ngoga yagaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, ko kuva muri Werurwe kugeza muri uku kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, muri kariya gace hamaze kugabwa ibitero 50 byose byo mu kirere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 3 =

Previous Post

MoMo Rwanda Launches Holiday Cashback Rewards for MoMoApp Customers

Next Post

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Australia yahise ifata icyemezo nyuma y’igitero gifatwa nk’igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Australia yahise ifata icyemezo nyuma y'igitero gifatwa nk'igikomeye kibayeho mu myaka 30 ishize

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.