U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku magambo ‘gashozantambara’ Perezida Ndayishimiye yavugiye muri Congo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye amagambo rutwitsi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kinshasa, ivuga ko ahabanye n’inzira yo kwimakaza ubunyafurika, kandi ko atari akwiye kuvugwa n’umuntu uri mu mwanya nk’uwo arimo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko “yababajwe n’amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimoye yavugiye mu gikorwa cyabereye i Kinshasa tariki 21 Mutarama 2024.”

Izindi Nkuru

U Rwanda rukomeza ruvuga ko nka Perezida Ndayishimiye uri mu mwanya wo kureberera inyungu z’urubyiruko, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, atari akwiye “gushinja u Rwanda ibirego bidafite ishingiro kandi bikongeza urwango rw’amacakubiri mu Banyarwanda ndetse bihungabanya amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “Abanyarwanda bakomeje gukorana umwete mu kunga ubumwe no guhamya iterambere ry’Igihugu. Urubyiruko rw’u Rwanda rwabyaje umusaruro aya mahirwe, kandi rukomeje kugira uruhare runatanga umusanzu mu kubaka ahazaza heza.”

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko “uwo ari we wese ugerageza gutesha agaciro iyi ntambwe yagezweho asaba urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bwarwo, ari mu kaga. Ariko ku muyobozi w’Igihugu cy’igituranyi we ubikora, mu mutaka wa Afurika Yunze Ubumwe, ni ukunyuranya n’inshingano gukomeye kandi ni no kunyuranya n’icyerekezo rya Afurika Yunze Ubumwe.”

U Rwanda rwasoje ruvuga ko rudafite inyungu na nke mu kuba rwagirana amakimbirane n’abaturanyi, kandi ko ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa barwo yaba abo mu karere ndetse no hanze yako mu gukomeza kubumbatira ituze no kubaka iterambere.

Amagambo ya Perezida Evariste Ndayishimiye yamaganywe na Guverinoma y’u Rwanda, yayavuze ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, ubwo yatanga ikiganiro imbere y’urubyiruko rurenga 500 rwari ruteraniye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ndayishimiye yavuze ko abaturage bo mu karere babanye neza, ngo ariko ikibazo kiri kuri bamwe mu bayobozi babi, ari na ho yahereye avuga ko n’Abanyarwanda bakeneye kubohorwa.

Icyo gihe yagize ati “Ndibaza ko urubyiruko rw’u Rwanda na rwo rudashobora kwihanganira gukomeza kuba imfungwa mu karere.”

Ni amagambo yumvikanamo ko uyu muyobozi yifuza ko ubuyobozi buriho mu Rwanda buvaho, mu gihe bubera intangarugero Ibihugu byinshi ku Isi, kubera kwimakaza ubumwe, iterambere ridaheza ndetse rukora ibishoboka byose kugira ngo abatuye u Rwanda barusheho kubaho neza.

Iyi mvugo ya Ndayishimiye ije ikurikira ibirego aherutse kuvuga ku Rwanda ko rufasha umutwe wa RED-Tabara uherutse kugaba igitero mu Gihugu cye, ukica abagera muri 20, nyamara u Rwanda rwamaganiye kure ibi birego ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Aya magambo akurikiye kandi icyemezo cyafashwe na Guverinoma y’u Burundi cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda no kwirukana Abanyarwanda bariyo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru