Amagare: Menya abegukanye irushanwa ritegura Umunsi w’Intwari ‘Heroes Cycling Cup 2024’

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Manizabayo Eric bakunda kwita Karadiyo ukinira Benediction Club yegukanye Irushanwa ryo gusiganwa ku Magare ryo kwitegura Umunsi w’Intwari ‘Heroes Cycling Cup 2024’, mu gihe mu cyicro cy’abari ryegukanywe na Xaverine Nirere ukinira Team Amani.

Iri rushanwa ryakiniwe mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, ni kimwe mu bikorwa byo gutegura umunsi w’Intwari, ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) n’Urwego rw’Igihugu rw’Intwari, Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO).

Izindi Nkuru

Umuyobozi Mukuru wa CHENO, François Ngarambe ndetse na Perezida wa FERWACY, Sasmon Ndayishimiye; ni bo batangije iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi 108 bo mu makipe 15 arimo ayo mu Rwanda ndetse no ku rwego rw’Umugabane.

Aba bakinnyi bari mu byiciro bitanu, birimo abagabo bakuru, ingimbi, abakobwa bakuru n’abangavu ndetse n’abagabo mu batarengeje imyaka 23.

Iri rushanwa ryagendaga ibilometero 121, ryatangiriye kandi rinasorezwa kuri BK Arena, aho abakinnyi bazengurutse ibice binyuranye mu Karere ka Gasabo.

Manizabayo yegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’abakuru mu bagabo, akurikirwa na Eric Muhoza yaciyeho ubwo bari bagiye kugera ku murongo wasorejweho irushanwa.

Aba bakinnyi bombi bakomeje kuyobora bagenzi babo, kuva mu duce tune twa nyuma tw’irushanwa kurinda bageza ku ka 11.

Ni mu gihe Shafik Mugalu ukinira ikipe ya May Stars, na we yaje ku mwanya wa gatatu.

Naho mu cyiciro cy’abakobwa bakuru, Nirere yegukanye iri rushanwa, aciye kuri Djazila Mwamikazi ukinira ikipe Ndabaga Women Cycling Team ndetse na Valentine Nzayisenga wa Bénédiction Cycling Club, baje bamukurikira, aho umwe yatwaye umwanya wa kabiri, undi uwa gatatu.

Mu Ngimbi n’Abangavu, Moses Ntirenganya ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs ndetse Sandrine Umutoni ukinira Bugesera Cycling Team, begukanye iri rushanwa mu byiciro byombi, abahungu n’abakobwa.

Irushanwa ryatangiriye kuri BK Arena aba ari na ho risorezwa
Xaverine Nirere ni we wegukanye irushanwa mu cyiciro cy’abakobwa
Abakinnyi bishimiye iri rushanwa

Umutekano wari urinzwe neza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru