Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku mubano warwo n’u Burusiya wujuje imyaka 60

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku mubano warwo n’u Burusiya wujuje imyaka 60
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko yishimira umubano mwiza uri hagati ya Repubulika yarwo n’u Burusiya, wujuje imyaka 60 ubayeho, ivuga ko muri iyi myaka yose, Ibihugu byombi byakomeje kugira imibanire izira amakemwa.

Mu butumwa bwatanzwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, buvuga ko none tariki 17 Ukwakira 2023, hizihizwa isabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda n’u Burusiya.

Ubu butumwa bugira buti “Uyu munsi turizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’umubano wa Repubulika y’u Rwanda n’u Burusiya.”

Ubu butumwa bukomeza bugira buti “U Rwanda rwishimira umubano mwiza rufitanye n’u Burusiya ushingiye ku bwumvikane n’ubwubahane bihuriweho.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burusiya, watangijwe ku mugaragaro tariki 17 Ukwakira 1963 nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze umwaka rubonye ubwingenge.

Tariki 30 Kamena 2023, mbere ho umunsi umwe ngo u Rwanda ruhabwe u Bwigenge n’u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviete [zaje guhinduka u Burusiya] zoherereje ubutumwa u Rwanda zigaragaza ko zishimiye kuba rugomba kuba Igihugu kigira ubusugire n’ubwigenge byacyo, ari nab wo rwatangazaga umubano.

Igihugu cy’u Rwanda n’u Burusiya, bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zinyuranye zirimo ubuvuzi n’uburezi, aho muri Nyakanga uyu mwaka, Guverinoma z’Ibihugu byombi zasinye amasezerano mu bijyanye n’amashuri makuru na za kaminuza, mu myigishirize y’ikoranabuhanga rigezweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Amakuru mashya n’ibirambuye ku wakoze ibyatumye Isi ya ruhago izamo impagarara i Burayi

Next Post

Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we
MU RWANDA

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

08/07/2025
Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

Rwanda welcomes three internation women football players following the visit of other legends

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho

Ikipe ya rurangiranwa muri ruhago yateye ikirenge mu cye nayo ica agahigo yihariyeho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.