Tuesday, February 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

radiotv10by radiotv10
03/02/2026
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatanze ubufasha burimo ibiribwa n’imiti nyuma y’ibiza by’imyuzure byibasiye iki Gihugu byasize abakabakaba ibihumbi 400 badafite aho kwikinga.

Ubu bufasha bwatanzwe, bwatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gashyantare 2026.

Iri tangazo rigira riti “Muri iki gitondo, Guverinoma y’u Rwanda yoherereje Mozambique ibikoresho by’ubutabazi nyuma y’imyuzure yahitanye benshi, ikanakura mu byabo abaturage babarirwa mu bihumbi.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubu butabazi bugizwe na toni 20 z’ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho by’ubutazi, ndetse n’imiti.

U Rwanda kandi rwavuze ko undi muzigo w’ibikoresho by’ubutabazi, na wo uteganyijwe kuzoherezwa muri Mozambique mu minsi micye iri imbere.

Ibi biza by’imyuzure yibasiye Mozambique, byabaye mu bihe bitandukanye mu kwezi gushize kwa Mutarama 2026, byibasiye Intara ya Gaza muri iki Gihugu, byahitanye abantu barenga 100, mu gihe abagera mu bihumbi 392 bavuye mu byabo.

Indege itwaye ubu butabazi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Related Posts

by radiotv10
03/02/2026
0

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yibukije abantu ko kuba ababyeyi bitabaha uburenganzira bwo guhohotera abana babo,...

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

by radiotv10
03/02/2026
0

The Government of Rwanda has sent humanitarian assistance to Mozambique following severe floods that have caused loss of life and...

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

by radiotv10
03/02/2026
0

Nzabamwita Foromina wo mu kagari ka Mpumbu mu murenge wa Bushekeri uherutse kubwirwa n’uwo abereye nyina wabo  bapfaga umugabo ko ukwezi...

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

by radiotv10
03/02/2026
0

Valens Rwamukwaya wamaze imyaka 38 mu mwuga w’itangazamakuru, irimo 28 yakoreye ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA nk’umukozi ufata amashusho, yitabye Imana....

Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

by radiotv10
03/02/2026
0

Ngendahimana Jacques wo mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye aravugwaho kwihererana umusore w’imyaka 25 ufite uburwayi bwo mu...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye
MU RWANDA

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

by radiotv10
03/02/2026
0

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

03/02/2026
Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

03/02/2026
Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

Nyamasheke: Umugore uherutse guteguzwa kugirirwa nabi n’uwo bapfaga umugabo yishwe ashinyaguriwe

03/02/2026
Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

03/02/2026
Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

03/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: U Rwanda rwaherereje Mozambique ubutabazi nyuma y’ibiza bikomeye byayibasiye

Dr.Murangira yagize icyo avuga ku wagaragaye ahohotera umwana ngo akurure abamureba ku mbuga nkoranyambaga

Eng.-Rwanda delivers humanitarian assistance to Mozambique

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.