• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

radiotv10by radiotv10
03/02/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umugabo aravugwaho gutinga mugenzi we ufite uburwayi bwo mu mutwe umugore watambukaga akamumukuraho

Icyitonderwa: Ifoto ni iyakozwe na AI ntabwo ihuye n'uvugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Ngendahimana Jacques wo mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye aravugwaho kwihererana umusore w’imyaka 25 ufite uburwayi bwo mu mutwe akamusambanya kugeza amukuweho n’umugore watambukaga bikaza gutinda kumenyekana n’aho amakuru agiriye hanze ntihagire utanga ikirego ku buryo ukekwa akidegembya.

Raporo ngufi y’inzego z’ibanze ivuga ko ibi byabaye ku ya 1 Gashyantare saa tatu z’ijoro mu mudugudu wa Bugumya aho uyu Ngendahimana usanzwe atuye akabonwa n’uwitwa Nyirahabimana Carine wahise amumuvana hejuru ariko akabanza kubiceceka avuga ko yabonye amahano.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kagari ka Kamanu (Sedo) Iradukunda Theogene yabwiye radio&Tv10 ko amakuru yamenyekanye kuri uyu wa mbere ku manywa ari uko uyu mugore abiganirije abantu bagahita babibwira ubuyobozi.

Sedo ati “Ni amakuru yatangiye kuvugwa hagati ya saa sita na saa munani aturutse kuri Carine ngo   waraye asanze uwo mugabo ari gukorera ubutinganyi umusore ufite uburwayi bwo mu mutwe . ngo yabonye ari amahano amumukura hejuru , abwira uwo musore ngo yitahire iwabo . ntiyahise abivuga muri uwo mugoroba ahuwo yabiganirije bagenzi we ku manywa bumvise bidasanzwe bajya kubibwira mudugudu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali Innocent avuga ko ubuyobozi bukimara kumenya aya makuru bwihutiye kugira inama umuryango w’uwo musore ngo bajye gutanga ikirego bibe byakurikiranwa ariko nyuma y’uko ntawe ugiye kurega ukekwa akaba akomeje kwidegembya mu mudugudu.

Gitifu Kamali agira ati “Aracyari kwidegembya kuko nta kirego kiratangwa. tukibimenya, icyo twabwiye mudugudu ni ukumenyesha abo mu muryango w’uwo musore ndetse n’uyu mutangabuhamya ko  bakwihutira kugera kuri RIB kugira ngo niba hari icyaha cyakozwe uwabikoze abiryozwe”.

Ibijya gusa n’ibi byaherukaga kwuvugwa mu karere ka Rubavu mu kwezi gushize aho nabwo umugabo yatawe muri yombi n’abaturage bakamushyikiriza polisi bamushinja gusambanya abana mu kibuno.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Itangazamakuru rikwiye kwigisha uburinganire bw’abagore n’abagabo naryo riravugwamo ko bugicumbagira

Next Post

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Rwamukwaya wamaze imyaka 30 mu mwuga w’itangazamakuru wanakoreye RBA yitabye Imana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.