Umuryango w’Abibumbye wavuze ko Ibihugu 32 birimo n’u Rwanda; bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bikwiye koroherezwa kubona inguzanyo zo gushora imari muri ubwo butunzi.
I Waza muri Turkmenstan muri Asia yo hagati, hateraniye ku bibazo byugarije Ibihugu 32 biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku Nyanja.
Urutonde rw’Umuryango w’Abibumbye rugaragaza ko u Rwanda ari kimwe muri ibyo Bihugu bikomeje urugendo rw’iterambere muri ubwo buryo bavuga ko butoroshye.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yagize ati “Iyo ibihugu bidakora ku Nyanja; tubona urusobe runini rw’ibibazo.”
Muri ibyo Bihugu 32; harimo 16 byo ku Mugabane wa Afurika. Guterres avuga ko nubwo ibi Bihugu bifite ubutunzi bwinshi; ariko byugarijwe n’ibibazo bitandukanye.
Yagize ati “Amadeni akomeje kurenga ubushobozi bw’Ibihugu. 1/3 cy’Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko bidakora ku nyanja; byugarijwe n’ibibazo by’intambara n’umutekano muce. Nubwo ibi Bihugu byihariye 7% by’abaturage b’Isi yose; ariko bigira uruhare rwa 1% mu bukungu bw’Isi.
Yakomeje agira ati “Ibi bihugu bifite ubutunzi bwinshi burimo umutungo kamere n’abakozi bahagije, ariko uwo mutungo ntubyazwa umusaruro kubera ko badafite igishoro cyo kuwutunganya no kuwugeza ku isoko. Uyu munsi kandi ikibazo cyo kutagerwaho n’ikoranabuhanga kirakomeye, abatuye muri ibi Bihugu ntibarikoresha byumwihariko abagore n’abatuye mu cyaro ntiribageraho.”
Uyu mukuru w’Umuyango w’Abibumbye avuga ko amahanga agomba gufasha ibi Bihugu kuva muri ubu bwigunge mu iterambere.
Ati “Ibiganiro by’uyu munsi byagaragaje ko Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko bidakora ku Nyanja; ntabwo bikeneye abagiraneza, bakeneye koroherezwa kubona igishoro nk’abandi. Imikorere y’ibigo bitanga inguzanyo igomba kuvugururwa kugira ngo bifashe ababikeneye cyane.
Ibihugu byinshi byugarijwe n’amadeni menshi ibindi byabuze igishoro, bishyura menshi ku nguzanyo, ariko bagahabwa inkunga nke. Dukeneye ko bahabwa inguzanyo ihendutse, bakanasonerwa inguzanyo. Ibigo by’imari na byo bigomba kumva imikorere yo mumyaka 80 ishize; bikajyana n’aho igihe kigeze.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishizwe ubucuruzi rigaragaza ko buri mwaka Umugabane wa Afurika unyereza inkunga ingana na miliyari 88.6 USD, angana na 3% by’umusaruro mbumbe w’uyu Mugabane.
Hagati y’umwaka wa 2000 na 2015 uyu Mugabane wanyereje inkunga ingana na miliyari 836 USD, aruta inguzanyo uyu Mugabane wahawe muri 2018.
Muri 2023 uyu Mugabane wahawe inkunga ya miliyari 75 USD ariko banyereza miliyari 90 USD. Abahanga b’uyu muryango bavuga ko bituma uyu Mugabane uhorana icyuho cya miliyari 200 USD mu ngengo y’imari ya buri mwaka. Ibi ni kimwe bigwingiza iterambere ry’ibi Bihugu.
Bavuga ko igikenewe cya mbere ari uko ibi Bihugu bigomba kubanza kunoza imikoreshereze y’inkunga n’inguzanyo, bigahangana n’abatwara aya mafaranga aba agenewe guteza imbere imibereho y’abaturage.
Icyakora u Rwanda rwo ruri mu Bihugu bigaragaza ko amafaranga yose rwakira akoreshwa icyo yagenewe, ari na byo bituma amahanga arushaho kurwizera.
David NZABONIMPA
RADIOTV10