Wednesday, August 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

radiotv10by radiotv10
06/08/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko Ibihugu 32 birimo n’u Rwanda; bifite ubutunzi ariko bikaba bidafite ubushobozi bwo kububyaza umusaruro, bikwiye koroherezwa kubona inguzanyo zo gushora imari muri ubwo butunzi.

I Waza muri Turkmenstan muri Asia yo hagati, hateraniye ku bibazo byugarije Ibihugu 32 biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku Nyanja.

Urutonde rw’Umuryango w’Abibumbye rugaragaza ko u Rwanda ari kimwe muri ibyo Bihugu bikomeje urugendo rw’iterambere muri ubwo buryo bavuga ko butoroshye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yagize ati “Iyo ibihugu bidakora ku Nyanja; tubona urusobe runini rw’ibibazo.”

Muri ibyo Bihugu 32; harimo 16 byo ku Mugabane wa Afurika. Guterres avuga ko nubwo ibi Bihugu bifite ubutunzi bwinshi; ariko byugarijwe n’ibibazo bitandukanye.

Yagize ati “Amadeni akomeje kurenga ubushobozi bw’Ibihugu. 1/3 cy’Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko bidakora ku nyanja; byugarijwe n’ibibazo by’intambara n’umutekano muce. Nubwo ibi Bihugu byihariye 7% by’abaturage b’Isi yose; ariko bigira uruhare rwa 1% mu bukungu bw’Isi.

Yakomeje agira ati “Ibi bihugu bifite ubutunzi bwinshi burimo umutungo kamere n’abakozi bahagije, ariko uwo mutungo ntubyazwa umusaruro kubera ko badafite igishoro cyo kuwutunganya no kuwugeza ku isoko. Uyu munsi kandi ikibazo cyo kutagerwaho n’ikoranabuhanga kirakomeye, abatuye muri ibi Bihugu ntibarikoresha byumwihariko abagore n’abatuye mu cyaro ntiribageraho.”

Uyu mukuru w’Umuyango w’Abibumbye avuga ko amahanga agomba gufasha ibi Bihugu kuva muri ubu bwigunge mu iterambere.

Ati “Ibiganiro by’uyu munsi byagaragaje ko Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere ariko bidakora ku Nyanja; ntabwo bikeneye abagiraneza, bakeneye koroherezwa kubona igishoro nk’abandi. Imikorere y’ibigo bitanga inguzanyo igomba kuvugururwa kugira ngo bifashe ababikeneye cyane.

Ibihugu byinshi byugarijwe n’amadeni menshi ibindi byabuze igishoro, bishyura menshi ku nguzanyo, ariko bagahabwa inkunga nke. Dukeneye ko bahabwa inguzanyo ihendutse, bakanasonerwa inguzanyo. Ibigo by’imari na byo bigomba kumva imikorere yo mumyaka 80 ishize; bikajyana n’aho igihe kigeze.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishizwe ubucuruzi rigaragaza ko buri mwaka Umugabane wa Afurika unyereza inkunga ingana na miliyari 88.6 USD, angana na 3% by’umusaruro mbumbe w’uyu Mugabane.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2015 uyu Mugabane wanyereje inkunga ingana na miliyari 836 USD, aruta inguzanyo uyu Mugabane wahawe muri 2018.

Muri 2023 uyu Mugabane wahawe inkunga ya miliyari 75 USD ariko banyereza miliyari 90 USD. Abahanga b’uyu muryango bavuga ko bituma uyu Mugabane uhorana icyuho cya miliyari 200 USD mu ngengo y’imari ya buri mwaka. Ibi ni kimwe bigwingiza iterambere ry’ibi Bihugu.

Bavuga ko igikenewe cya mbere ari uko ibi Bihugu bigomba kubanza kunoza imikoreshereze y’inkunga n’inguzanyo, bigahangana n’abatwara aya mafaranga aba agenewe guteza imbere imibereho y’abaturage.

Icyakora u Rwanda rwo ruri mu Bihugu bigaragaza ko amafaranga yose rwakira akoreshwa icyo yagenewe, ari na byo bituma amahanga arushaho kurwizera.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

Next Post

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

Related Posts

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

by radiotv10
06/08/2025
0

Umwarimu wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakabwende mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusisi, arashinja umuyobozi w’iri shuri ubuhemu...

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

by radiotv10
06/08/2025
0

Every generation leaves a footprint some defining moment, movement, or innovation that becomes its legacy. The Baby Boomers had the...

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

by radiotv10
05/08/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye Abofisiye babiri ba RDF n’abasivile 20 ibyaha birimo gukoresha umutungo...

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

AMAKURU AGEZWEHO: Byemejwe u Rwanda rugiye kwakira abimukira baturutse muri America

by radiotv10
05/08/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America n’u Rwanda, bageze ku bwumvikane bwo kohereza abimukira 250 muri iki Gihugu cyo ku Mugabane...

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

Eng.-Rwanda confirms it will host migrants deported from the U.S

by radiotv10
05/08/2025
0

The United States and Rwanda have reached an agreement for the African nation to accept up to 250 migrants deported...

IZIHERUKA

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo
MU RWANDA

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

by radiotv10
06/08/2025
0

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

06/08/2025
U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

06/08/2025
BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

BREAKING: RDF yavuze kuri dosiye iregwamo abantu 22 barimo Abofisiye babiri n’abanyamakuru bafunzwe

05/08/2025
Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

Rayon yishyuye Youssou Diagne wayishyuzaga miliyoni 2Frw imuha umunsi atagomba kurenza atagaruka

05/08/2025
Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

Eng.-Millions of refugees, including those from DRC expected to flee to Uganda

05/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umwarimu arashinja umuyobozi w’ikigo ubuhemu bwatumye amara amezi 11 nta n’ijana acyura mu rugo

Will our generation be remembered for anything apart from vibes?

U Rwanda rwaje mu Bihugu 32 bifite ubutunzi bidafitiye ubushobozo bwo kubyaza umusaruro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.