I Kigali hateraniye inama y’iminsi itatu ihuza intumwa ziturutse mu Bihugu bitatu (u Rwanda, Uganda na Kenya) bihuriye mu mishinga yo kwishyira hamwe mu by’umutekano mu Muhora wa Ruguru, kugira ngo ziganire ku bibazo bikibangamiye umutekano w’ababituye.
Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 08 kugeza ku ya 10 Mutarama 2025, aho ihuriyemo intumwa zo mu nzego z’umutekano zo mu Bihugu bihuriye muri uyu muhora wa ruguru (Northern Corridor Integration Projects Defence Cluster), birimo Uganda, na Kenya n’u Rwanda rwayakiriye. Igihugu Sudani y’Epfo gisanzwe ari umunyamuryango, ntikitabiriye iyi nama.
Iyi nama ibanjiriye iy’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri uyu Muhoro wa Ruguru iteganyijwe mu minsi iri imbere, irasuzimirwamo ibibazo bikibangamiye umutekano w’abaturage b’ibi Bihugu.
Iyi nama inasuzumirwamo ishusho y’imishinga igirwamo uruhare n’inzego z’umutekano ifitiye akamaro abaturage bo muri ibi Bihugu, izanategurirwamo iyi izahuza Abakuru b’Ibihugu mu minsi igiye kuza.
Kwihuriza hamwe kw’ibi Bihugu, byashibutse mu bitekerezo by’Abakuru babyo babonye ari ngombwa ko ibi Bihugu bihuza imbaraga mu bya gisirikare no mu mutekano, aho haje kuvuka uyu muryango w’Umugora wa Ruguru muri 2013, wari ugizwe n’Ibihugu bitatu: u Rwanda, Uganda na Kenya, nyuma haza kwiyongeramo n’Igihugu cya Sudani y’Epfo, kinjiyemo muri 2018, ariko kikaba kititabiriye iyi nama iri kubera i Kigali.
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/01/GgwxbVDWIAAvSQm.jpeg?resize=1024%2C683&ssl=1)
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/01/Ggwrav5XQAABdCL.jpeg?resize=1024%2C683&ssl=1)
RADIOTV10