Sunday, October 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

radiotv10by radiotv10
12/08/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ibinyoma by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja Ingabo z’iki Gihugu (RDF) ngo gutanga ubufasha mu bwicanyi bw’abasivile 319 ngo biciwe mu mirima mu burasirazuba bwa DRC.

Mu mpera z’ukwezi gushize no mu ntangiro z’uku, hasohotse raporo ebyiri zirimo iy’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), zishinja Ihuriro AFC/M23 ubwicanyi bw’abasivile 488 barimo 169 bo muri Raporo ya mbere n’abandi 319 mu yindi.

Muri iyi raporo ya kabiri yo ku ya 6 Kanama 2025, ibi Biro bya UN, OHCHR byavuze ko “Umutwe w’abarwanyi wa M23, ufashwijwe n’ingabo z’u Rwanda hagati ya tariki 9 n’iya 21″ ngo wishe bariya baturage 319 mu duce tune ubwo bari mu mirima yabo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025, Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure ibi birego by’ibinyoma.

Iri tangazo rivuga ko “U Rwanda rwamaganye ibirego by’ibinyoma biherutse gutangazwa n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR).”

Rikomeza rigira riti “OHCHR itangaza ibintu bidafitiwe ibimenyeto bigaragaza ubufatanye cyangwa impamvu Ingabo z’u Rwanda zafashije mu bwicanyi bwakorewe abasivile 319 mu masambu mu burasirazuba bwa DRC.”

U Rwanda rukomeza ruvuga ko “uku kwinjiza RDF muri ibi birego bidashobora kwihanganirwa kandi bituma habaho kwibaza kwizerwa kwa OHCHR n’uburyo ikoresha.”

Rukomeza rugaragaza ko ibi byose biri mu mujyo wo kwiyambura icyasha cyo gutsindwa ku Ingabo ziri mu butuma bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa DRC buzwi nka MONUSCO, aho zimaze imyaka na yindi ariko zikaba zarananiwe kurindira umutekano abaturage b’abasivile bugarijwe n’ibibazo by’umutekano.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko ibi birego by’ibinyoma bishobora kubangamira inzira z’amahoro zariho zikorwa mu gushakira umuti ibibazo biri muri DRC.

AFC/M23 na yo iherutse kwamaganira kure ibi birego

Ihuriro AFC/M23 ryavuzwe muri ziriya raporo ziyishinja kwica abasivile, aho mu itangazo ryashyize hanze mu cyumweru gishize, ryagaragaje ko ibizikubiyemo n’ubundi biri mu murongo wamaze gufatwa na zimwe mu nzego z’Umuryango w’Abibumbye ziyemeje kubogama no gutangaza ibinyoma bidafitiwe ibimenyetso.

Mu itangazo rya AFC/M23, iri Huriro ryagaragaje ko ibice byavuzwe muri raporo ko byiciwemo abaturage mu mirima, ubwaho hataba n’ibikorwa by’ubuhinzi.

Muri ririya tangazo, Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yagize ati “Ibice byavuzwe muri raporo (Kanyakiri, Kigaligali, Dubai, Katanga, Lubumbashi, kasave, Kakoro na Busesa) biri muri Pariki ya Virunga, igice gikumiriwe, ahabujijwe gukorerwa ibikorwa by’ubuhinzi. Ni gute abahinzi biciwe mu bice bidakorerwamo ubuhinzi?”

Iri Huriro ryavugaga ko amakuru yashyizwe muri ziriya raporo atigeze akorerwa isuzuma cyangwa ubugororangingo, ryavuze ko bamwe mu batangabuhamya bayatanze ari abasanzwe ari abambari b’ubutegetsi bwa Congo basanzwe banarangwa n’ibikorwa bibi, nka Wazalendo, FDLR, na RUD Urunana.

AFC/M23 yavugaga ko izi raporo zifite icyizihishe inyuma kuko zirengagije ubwicanyi buriho bukorerwa Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo ndetse n’Aba-Hema muri Ituri, yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga ku byatangajwe muri ziriya raporo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + eight =

Previous Post

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

Next Post

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

Related Posts

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

by radiotv10
04/10/2025
0

Rwanda is preparing to roll out a modern digital identity system that is expected to transform how citizens and residents...

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

by radiotv10
04/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu mapeti abasirikare b'Abofisiye bato, 632 abaha ipeti...

Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

by radiotv10
03/10/2025
0

Mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara Karere ka Kayonza, abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, birukankanye umushumba...

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

by radiotv10
03/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yabwiye Abofisiye binjiye muri RDF, ko bagomba guhora basirikana...

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

by radiotv10
03/10/2025
0

Nyuma yuko mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda hashyizwemo ko abayobora amadini n’amatorero  bagomba kuba...

IZIHERUKA

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere
IMYIDAGADURO

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

by radiotv10
04/10/2025
1

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

04/10/2025
BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

04/10/2025
Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

Mu Rwanda hagiye kuba ibitaramo bitanu mu kwezi kumwe bizafasha Abaturarwanda kurushaho kwegera Imana

04/10/2025
Who pays for the first date bill?

Who pays for the first date bill?

04/10/2025
Kayonza: Igikekwa ku rupfu rw’umugabo, umugore n’umwana wabo basanzwe mu nzu barapfuye

Kayonza: Yicishijwe amabuye n’abacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe

03/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw'ubutegetsi bwa Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyarwenya uri kwamamara mu Rwanda ari mu byishimo byo kugura imodoka ye ya mbere

Why Rwanda’s new Digital ID matters, and how it will transform access to services

BREAKING: Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare b’Abofisiye barenga 600

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.