U Rwanda rwatangiza urugamba rwo guharika Jenoside muri Congo?- Umusesenguzi avuze uko abibona

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusesenguzi mu mibanire mpuzamahanga y’Ibihugu, avuga ko u Rwanda ruramutse rugiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abanyekongo b’Abatutsi, nta sakirirego rwaba rukoze, kuko impamvu yabyo igaragarira buri wese.

John Mugabo usanzwe yumvikana mu busesenguzi bw’imibanire y’Ibihugu, yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 29 Mutarama 2023 mu kiganiro cyatambutse ku Televiziyo y’Igihugu.

Izindi Nkuru

Ni ikiganiro cyabaye nyuma yuko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugararaga ibikorwa byo gutoteza no kwica abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Nanone kandi Umujyanama Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, ku bya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu aherutse gushyira hanze itangazo rigaragaza ko hatagize igikorwa mu Burasirazuba bwa Congo, byumwihariko mu gace ka Ituri, haba Jenoside.

Mu cyumweru gishize kandi umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanya akarengane gakorerwa abavuga Ikinyarwanda byumwihariko b’Abatutsi bakomeje kwicwa kuva cyera, watangaje byeruye ko ugiye gutangiza urugamba rwo guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abatutsi mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa Congo.

Umusesenguzi John Mugabo avuga ko n’igihe Jenoside Yakorerwaga Abatutsi yabaga, hari haratanzwe raporo nyinshi zigaragaza ko ibyariho bitutumba mu Rwanda ko bizavamo Jenoside ariko amahanga agakomeza kubitera umugongo.

Avuga ko n’izi raporo zigaragaza ibibera muri Congo, zidakwiye kugira abo zihuma amaso ngo bareke gutabara byumwihariko ariko ko ku isonga hakaba hagomba kuza ba nyiri ikibazo.

Ati “Abantu bicwa muri Congo bafite abana, bafite inshingano zo guhaguruka bakarwana ku buzima bwabo n’ubw’ababyeyi babo. Ibyo ni insingano abantu badakwiye kwicara ngo basabe.”

John Mugabo avuga ko aho bigeze muri Congo, hakwiye gukoreshwa imbaraga z’imirwano kuko iz’amasezerano zanze kandi abantu bakaba bakomeje kwicwa.

Ati “Ntabwo umuntu yaba ari guhira mu nzu, umwaka umwe ushize ngo ujye aho wumva ko ikibazo cy’umuriro kizakemurirwa mu nama.”

Uyu musesenguzi uvuga ko M23 na yo yatinze gutangaza uru rugamba rwo guhagarika Jenoside, avuga ko n’ibindi Bihugu bifite umutima utabara byari bikwiye kwinjira muri iki kibazo.

Ati “N’u Rwanda [ndabivuga nkuko mbyumva] kuko n’ubundi barushinja…byaruta tubikoreye rimwe kuko impamvu iragaragara, Isi irayibona.”

Uyu musesenguzi yabajijwe niba ibi bidashobora gutera intambara y’akarere mu gihe, avuga ko iyo hari ikibazo nk’iki, hakoreshwa inzira zinyuranye mu kugitorera umuti zirimo iza dipolomasi, ariko ko iyo zanze zose, hari n’indi nzira ishobora kunyurwa.

Ati “N’iyi rero ni inzira kandi irakoreshwa yo gukemura ikibazo kubera ko izindi nzira zose zageragejwe zanze kandi ntawuzitayeho. Ntibikwiye kuba ikibazo kuko ubikoze intambara ishobora kuba, utanabikoze intambara yaba, ubwo se aho kugira ngo ushye uri mu nzu ntiwasanga umuriro aho uri wa mugani ukawuzimirizayo.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko itifuza na rimwe kuba yashoza intambara ku Gihugu cy’igituranyi, icyakora ko igihe cyose rwayishorwaho, rwayirwana kuko rufite ubushobozi buhagije.

Umusesenguzi John Mugabo (Photo/Igihe)

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru