Guverinoma y’u Rwanda yashimangiye icyemezo iherutse gutangaza cyo kuva mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), itangaza ko gishingiye ku gutandukira ku nshingano zawo nko kuba waremeye kuba igikoresho cy’Ibihugu bimwe biwugize birimo DRC yiyemeje kuwukoresha irurwanya.
Ibi bikubiye mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Kamena 2025, iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ndetse n’itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri.
Ingingo ya mbere y’imyanzuro y’iyi nama ivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yaganiriye ku cyemezo cy’u Rwanda cyo ku wa 7 Kamena 2025, cyo kuva mu Muryango w’Ubukungu wIbihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS).”
Inama y’Abaminisitiri kandi yagize iti “Ntabwo byumvikana kandi ntibikwiriye ko ibihugu bigize ECCAS, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), byiha uburenganzira bwo gukoresha nabi uwo Muryango mu nyungu zabyo bwite bigamije kurwanya igihugu biri kumwe muri uwo muryango.
Nk’Igihugu cyari giherutse kuyobora ECCAS (kuva muri Gashyantare 2023 kugeza muri Gashyantare 2024), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) yishe ku mugaragaro amahame n’amategeko y’uyu Muryango, igamije kwanduza isura yu Rwanda ndetse no kurushotora. Ibi bikaba byaramenyeshejwe ku mugaragaro Ibihugu byose bigize ECCAS, ariko nta cyakozwe ngo bihagarare.
lyo mikorere mibi yangiza isura y’u Rwanda, yarakomeje no mu gihe cy’ubuyobozi bwasimbuye ubwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).”
U Rwanda ruvuga ko intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yari yaratangiye n’ubundi mbere y’uko DRC ifata ubuyobozi bwa ECCAS mu 2023.
Ruti “Bityo rero iyo ntambara ntiyari ikwiye gushingirwaho mu byemezo biherutse gufatwa. Ni ngombwa kwibutsa ko ari Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ubwacyo cyatangije iyo ntambara ubwo cyagabaga ibitero ku baturage bacyo mu mpera z’umwaka wa 2021.”
U Rwanda kandi rwibukije ko ubutegetsi bwa Congo bwakomeje gushyigikira no gutera inkunga umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, mu bikorwa byinshi bigamije guhungabanya u Rwanda, ibyo byose bikorwa harimo no kwirengagiza kubahiriza imyanzuro 20 y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi.
Guverinoma kandi yongeye kwibusa ko u Rwanda rwagabweho ibitero bikomeye byambukiranya umupaka ndetse ruraswaho bikozwe n’igisirikare cya Congo (FARDC) gifatanyije n’uyu mutwe wa FDLR, hakiyongeraho no kuba Perezida Tshisekedi yarigambaga ku manywa y’ihangu ko afite umugambi wo guhirika Leta y’u Rwanda.
Iti “Ibyo byose binyuranyije n’ingingo ya 3 y’Amasezerano ya ECCAS yerekeye imibanire myiza y’Ibihugu by’abaturanyi. Uburenganzira bw’Ibihugu byose bigize ECCAS bugomba kubahirizwa uko bwakabaye mu buryo bungana, nta vangura.”
U Rwanda rwaboneyeho gusaba ko DRC ikwiye kwita ku bibazo bikomeye by’imbere mu Gihugu bimaze igihe, aho kwirirwa ishinja ibindi Bihugu mu nama mpuzamahanga, ishaka kwihunza inshingano zayo.
Gusa Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igikomeje gushyigikira inzira z’ibiganiro, byumwihariko ingamba ziriho zirimo ibiganiro biriho bikorwa na Leta Zunze Ubumwe za America na Qatar.
RADIOTV10