Friday, July 17, 2026
RW|EN
IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza bavuga ko bahawe amatara y’imirasire y’izuba bayamaranye igihe gito bayabaka bababwira ko hari ibyo bagiye gutunganya bazayabasubiza vuba, none amaso yaheze mu kirere.

Mukandanga Anne Marie utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Gacu yagize ati “Baduhaye amatara y’imirasire tuyageza mu rugo hashize nk’ukwezi baraza barayatwara bayajyana ku Kagali dutgereza ko bayadusubiza turaheba, ubu turi mu kizima kandi twari twahawe amatara.”

Elizabeh na we agira ati “Batubwiraga ko hari ibyo bagiye kuzuza mu mashini ngo barayadusubiza, none kuri ubu twarategereje turaheba ubu amezi ashize ari nk’ane dutegereje ko bayaduha twarahebye.”

Uyu muturage avuga kandi ko n’iyo bagiye ku Biro by’Akagari ahajyanywe ibikoresho by’aya mashanyarazi, batabisangayo, bakibaza icyabaye kikabayobera.

Umuyobozi w’Akagali ka Gacu, Faustin Manirafasha avuga ko amatara yatanzwe na Kompanyi yitwa Ignite imwe mu zari zisanzwe zitanga amashanyarazi muri uyu Murenge wa Rwabicuma nyuma ngo irayabaka ivuga ko iyiye kuzuza amakuru atari ari muri system.

Ati “Bayabambuye batumenyesheje nk’ubuyobozi batubwira ko nibamara kubikosora muri system bazayabasubiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Niwemana Immaculee avuga ko atari azi iki kibazo, icyakora ko agiye kugikurikirana kugira ngo gihabwe umurongo.

Ati “Kuko dufite urutonde rw’abagiye bahabwa amatara turabikurikirana tumenye abayambuwe n’icyabiteye, ikibazo gikemurwe.”

Bavuga ko bari batangiye gucana ariko ubu bari mu kizima
Bavuga ko batazi impamvu batagarurirwa amatara yabo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

One thought on “Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 15 =