Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Nyanza: Hari abavuga ko babakoreye ibisa no kubanopfesha ku gikorwa cy’amajyambere
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza bavuga ko bahawe amatara y’imirasire y’izuba bayamaranye igihe gito bayabaka bababwira ko hari ibyo bagiye gutunganya bazayabasubiza vuba, none amaso yaheze mu kirere.

Mukandanga Anne Marie utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Gacu yagize ati “Baduhaye amatara y’imirasire tuyageza mu rugo hashize nk’ukwezi baraza barayatwara bayajyana ku Kagali dutgereza ko bayadusubiza turaheba, ubu turi mu kizima kandi twari twahawe amatara.”

Elizabeh na we agira ati “Batubwiraga ko hari ibyo bagiye kuzuza mu mashini ngo barayadusubiza, none kuri ubu twarategereje turaheba ubu amezi ashize ari nk’ane dutegereje ko bayaduha twarahebye.”

Uyu muturage avuga kandi ko n’iyo bagiye ku Biro by’Akagari ahajyanywe ibikoresho by’aya mashanyarazi, batabisangayo, bakibaza icyabaye kikabayobera.

Umuyobozi w’Akagali ka Gacu, Faustin Manirafasha avuga ko amatara yatanzwe na Kompanyi yitwa Ignite imwe mu zari zisanzwe zitanga amashanyarazi muri uyu Murenge wa Rwabicuma nyuma ngo irayabaka ivuga ko iyiye kuzuza amakuru atari ari muri system.

Ati “Bayabambuye batumenyesheje nk’ubuyobozi batubwira ko nibamara kubikosora muri system bazayabasubiza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Niwemana Immaculee avuga ko atari azi iki kibazo, icyakora ko agiye kugikurikirana kugira ngo gihabwe umurongo.

Ati “Kuko dufite urutonde rw’abagiye bahabwa amatara turabikurikirana tumenye abayambuwe n’icyabiteye, ikibazo gikemurwe.”

Bavuga ko bari batangiye gucana ariko ubu bari mu kizima
Bavuga ko batazi impamvu batagarurirwa amatara yabo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ka says:
    5 months ago

    ntibikwiye ariko.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

Impanuro zahawe Abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimbura abandi b’itsinda ririnda abayobozi bakuru muri Centrafrique

Next Post

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

Related Posts

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

Harakekwa iki ku mukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari yari yagiye kunyweramo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umukecuru wasanzwe yapfuye mu musarani w’akabari gaherereye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, birakekwa ko yaba yajugunywemo n’abamwishe....

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Eng.-President Kagame and First Lady host Senior U.S Officials including Senior Advisor to the White House

by radiotv10
07/11/2025
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted senior officials from the United States of America, including Paula White-Cain,...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

Annette Murava umugore wa 'Bishop Gafaranga' yazanye ukuri kwe gutandukanye n’ibyabavuzweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.