Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze impamvu rudashobora kugirana imishyikirano na Kayumba Nyamwasa

radiotv10by radiotv10
17/03/2022
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwavuze impamvu rudashobora kugirana imishyikirano na Kayumba Nyamwasa
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko idashobora kuganira na Kayumba Nyamwasa kuko ibikorwa bye bihungabanya u Rwanda, bityo ko nta mpamvu yo kuba u Rwanda rwagirana na we imishyikirano.

Byatangajwe na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022.

Mu kiganiro cyahuje Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’Itangazazamakuru cyarimo na bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda, hagarutswe ku makuru aherutse kuvugwa ko Uganda yohereje itsinda ryagiye kuvugana na Kayumba Nyamwasa.

Kimwe mu bikomeye u Rwanda rwashinjaga Uganda, ni ukuba iki Gihugu cy’igituranyi gutera inkunga umutwe wa RNC uhungabanya umutekano w’u Rwanda ukaba warashinzwe na Kayumba Nyamwasa wari Umusirikare mukuru mu Gisirikare cy’u Rwanda.

Amakuru yavugaga ko Uganda yohereje itsinda ryo kujya kuvugana n’uyu mugabo uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo ko ibyo gukorana na we bihagaze nyuma y’uko u Rwanda na Uganda batangiye inzira yo kubura umubano bigizwemo uruhare n’umuhungu wa Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Werurwe 2022, muri iki kiganiro cyahuje Guverinoma y’u Rwanda n’Itangazamakuru cyanabaye nyuma y’uko Gen Muhoozi asoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda, Umunyamakuru yabajije Guverinoma kuri aya makuru yo kuba Uganda yaraganiriye na Kayumba.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, ushinzwe ibikorwa bya EAC, Prof Nshuti Manasseh yavuze ko ayo makuru u Rwanda na rwo rwayumvise.

Yagize ati “Tuyumva nk’uko namwe mwayumvise ariko Abagande bagiyeyo muri gahunda zabo zo kumvikana na bariya, twe ntabwo turimo kujyana na bo kuko dufata ba Kayumba Nyamwasa nk’abantu bashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cyacu, birazwi.”

Yakomeje avuga ko Uganda yagiye kuganira na Kayumba mu mibanire yayo na bo ariko ko ku Rwanda“Nta mpamvu zo kumvikana na bo, ariko ntabwo twe dushobora kujyana na bo ntibishoboka.”

Bamwe mu bafatiwe mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda bari no kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda, bagiye bagaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa muri iyi migambi mibisha ku Rwanda.

Nka Nsabimana Callixte alias Sankara wabaye Umuvugizi w’umutwe MRCD-FLN wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda bigahitana ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda, yanavuze ko yibonaniye na Kayumba akaba ari na we umwinjiza muri ibi bikorwa.

Kayumba Nyamwasa wari ugeze ku ipeti rya Lieutenant General, yagiye agira imyanya ikomeye mu Gisirikare cy’u Rwanda aho yanabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, muri Mutarama 2011 yakatiwe igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za Gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =

Previous Post

Icyatumye Umupadiri yuriza imodoka ubwato akayijyana ku Kirwa cya Nkombo cyamenyekanye

Next Post

Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anagaragaza akamuri ku mutima

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anagaragaza akamuri ku mutima

Muhoozi yavuze umubare w’Inka yagabiwe na Perezida Kagame anagaragaza akamuri ku mutima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.