• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze kuri raporo ya HRW yongeye kurushinja ibinyoma ishyira hamwe RDF na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
12/06/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo

Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yavuze ko ibirego by’ibinyoma Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu HRW wakunze gushinja u Rwanda atari bishya, kuko ari nk’umushinga wiyemeje kuva mu myaka 30 ishize, anibutsa ko RDF atari AFC/M23 ku buryo uyu muryango wari kubashyira hamwe muri Raporo uherutse gusohora.

Ni nyuma yuko muri iki cyumweru, uyu muryango Human Rights Watch ushyize hanze raporo ikubiyemo ibirego by’ibinyoma ishinja Ingabo z’u Rwanda n’Ihuriro AFC/M23, birimo ngo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iyi raporo, uyu muryango kandi ushinja Ingabo z’u Rwanda na AFC/M23 ngo gushyira mu gisirikare abana ku ngufu, n’ibindi birego bikomeye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu butumwa bwe, yagaragaje ko ibirego by’ibinyoma uyu muryango wakunze gushinja u Rwanda, atari bishya, kuko ari umushinga umaze imyaka 30.

Yavuze ko  muri iyo myaka 30, HRW yagiye itangaza “ibirego bigizwe ibanga, itabanje kugera aho byabereye cyangwa ibimenyetso bya gihanga” ahubwo ko “habanza ibihano, ubundi iperereza rikaza nyuma.”
umuvugizi w’u Rwanda avuga ko “Kuri raporo yabo iheruka, HRW ntishobora kwitwaza ko ari yo ikora mu gihe yirengagije ibyavuye mu igenzura yikoreye: intwaro za Kinshasa, gutera inkunga n’imikoranire na FDLR, Wazalendo, abacancuro b’abanyamahanga n’ingabo z’u Burundi, ingabo/imitwe y’inyeshyamba ziza ku isonga mu makimbirane no gushyira mu kaga ikiremwamuntu yo mu burasirazuba bwa DRC.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kandi yaboneyeho kugaragariza uyu muryango wongeye gushyira mu gatebo kamwe Ingabo z’u Rwanda na AFC/M23, ko ntaho bihuriye.

Ati “Bigomba kumvikana neza ko RDF atari AFC/M23. Iperereza ryose rikomeye risaba kutabogama, kujya kwigenzurira, ibimenyetso bifatika, kugendera ku mahame, aho gutangaza imyanzuro mbere, cyangwa gusabira abantu ibihano bikomeye.”

Yolande Makolo, yavuze ko u Rwanda rugishyizwe imbere inzira amasezerano y’Amahoro ya Washington ndetse n’ubuhuza butabogama, ndetse no gukomeza inzira zo gushaka umutekano urambye, ibiganiro, ndetse no gukomeza ubufatanye mu karere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Why Some People Always Feel Tired Even After Sleeping

Related Posts

Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ku manywa y’ihangu

Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe ku manywa y’ihangu

by radiotv10
11/06/2026
1

Mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo waguwe gitumo n’abitambukiraga ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu...

Umwe mu Badepite mu Nteko y’u Rwanda yeguye

Umwe mu Badepite mu Nteko y’u Rwanda yeguye

by radiotv10
11/06/2026
0

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, yatangajwe ko Perezida wayo yakiriye ibaruwa y'ubwegure bwa Icyitegetse Venuste wari Umudepite, weguye ku mpamvu...

Lt.Gen.(Rtd) Karenzi Karake na Col.(Rtd) Ruhunga Jeannot wayoboye RIB mu bayobozi bahawe inshingano

Lt.Gen.(Rtd) Karenzi Karake na Col.(Rtd) Ruhunga Jeannot wayoboye RIB mu bayobozi bahawe inshingano

by radiotv10
11/06/2026
0

Perezida wa Repubulika yashyize mu myanya abayobozi banyuranye, barimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa,...

President Kagame makes cabinet changes and appoints new ambassadors and officials

Menya Abaminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda n’izindi mpinduka zakozwe

by radiotv10
11/06/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma zayinjijemo bane bashya, ari bo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, uw'Ubucuruzi...

Menya Abaminisitiri bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda n’izindi mpinduka zakozwe

President Kagame makes cabinet changes and appoints new ambassadors and officials

by radiotv10
11/06/2026
0

President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame, has made changes to the Government, bringing in four new members, the...

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

U Rwanda rwavuze kuri raporo ya HRW yongeye kurushinja ibinyoma ishyira hamwe RDF na AFC/M23

Why Some People Always Feel Tired Even After Sleeping

Abategura ikinamico ‘Urunana’ barasaba abantu kutitiranya ubuzima bwite bw’uwayikinagamo uherutse kwitaba Imana n’ubwo yakinaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.