Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwavuze kuri Tshisekedi watakiye Papa Francis noneho akagura ibirego

radiotv10by radiotv10
01/02/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwavuze kuri Tshisekedi watakiye Papa Francis noneho akagura ibirego
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi avugiye imbere y’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, ko Igihugu cye cyabuze amahoro kubera Ibihugu by’ibituranyi, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko noneho asa n’uwateye intambwe akavuga abandi ashinja kuba inyuma y’ibirego yakunze gushinja u Rwanda.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023 ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ari mu ruzinduko ari kugirira muri Afurika.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo yahaga ikaze uyu Mushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yavuze ko ubusanzwe Igihugu cye gifite umuco wo kwakira neza abakigana ariko ko hari abakibuza amahoro.

Yavuze ko iki Gihugu cyazahajwe n’imitwe yitwaje intwaro iva mu Bihugu by’ibituranyi kandi ko iki kibazo kimaze igihe kinini.

Yagize ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze imyaka irenga mirongo itatu, yagiye ibamo amatage menshi ndetse n’ibikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano bikozwe n’imitwe yitwara gisirikare, ndetse n’Ibihugu by’amahanga bifite umugambi wo kwiba umutungo w’Igihugu kandi bigafashwa n’u Rwanda.”

Tshisekedi yavuze ko ibi bibazo bishegesha Igihugu cye ndetse kikabihoramo ku buryo kitabasha kugera ku byo kiba kifuza kugeraho

Yavuze kandi ko ibi bibazo byagize ingaruka ku mibereho y’abanyekongo benshi, ku buryo abagera muri miliyoni 10 babayeho mu buzima bugoye, ndetse n’abanyantege nke bagakomeza kuhazaharira.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda mu butumwa yanyujije kuri Twitter, avuga ku byatangajwe na Tshisekedi, yavuze ko noneho Congo yabishyize ku rundi rwego.

Yagize ati “Cyera kabaye yamenye ko ikibazo cy’Uburasirazuba ari ikibazo cy’Isi noneho si icy’u Rwanda gusa! Ku nshuro ya mbere yemeye ko ikibazo cy’umutekano mucye giterwa bwa mbere n’Ibihugu by’Ibituranyi, bwa kabiri, imitwe yitwaje intwaro, bwa gatatu n’Ibihugu by’ibihanganje, nanone yongeraho u Rwanda.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yalonde Makolo na we yagize icyo avuga kuri ibi birego by’ibinyoma byongeye kuvugwa na Perezida Felix Tshisekedi abibwira Papa Francis.

Yolande Makoro yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko ibi birego bimenyerewe, atari bishya kuri Tshisekedi, kandi ko afite impamvu akomeje kubizamura.

Yagize ati “Yafashe inzira yo kwitwaza u Rwanda ku mpamvu z’ibyo ateganya mu matora ayobya uburari, ubundi abantu ntibite ku musaruro mucye wa Guverinoma ye ndetse no kudashobora inshingano zo kugeza ku baturage ibyo yabasezeranyije.”

Guverinoma ya Congo yakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ugizwe n’Abanyekongo barwanira uburenganzira bw’ubwoko bw’Abatutsi b’Abanyekongo bakomeje gutotezwa no kwicwa.

U Rwanda rwakunze kwamagana ibi birego by’ibinyoma, rukagaragaza iri totezwa rikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gukorerwa Jenoside kandi amahanga agakomeza kubirebera.

Papa Francis yageje ijambo ku bahagarariye imiryango itari iya leta
Tshisekedi yamugaragarije ibibazo
Umuhango warimo abashumba muri Kiliziya
Yamuhaye impano

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + twenty =

Previous Post

Perezida Kagame na Madamu bahaye icyubahiro intwari z’u Rwanda zitanze zitizigama (AMAFOTO)

Next Post

Batanu bakurikiranyweho igikorwa cy’ubunyamaswa bakoreye umugabo n’umugore we batangiye kubiryozwa

Related Posts

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata...

IZIHERUKA

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho
MU RWANDA

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

27/10/2025
Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu bakurikiranyweho igikorwa cy’ubunyamaswa bakoreye umugabo n’umugore we batangiye kubiryozwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.