Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe; yavuze ko u Rwanda ruri guha inzira itekanye n’abaherekeza Ingabo zari mu butumwa bwa SADC muri DRC, rwibutsa ko kuba zari zaragiyeyo, byararushagaho gutiza umurindi amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Congo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Mata 2025, ingabo zari zaragiye mu butumwa bwa SADC mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zatangiye gutaha, nyuma yuko hafashwe icyemezo ko ubu butumwa buhagarara.
Ku munsi wa mbere hagaragaye ko hacyuwe ibikoresho byinshi byiganjemo intwaro, ndetse n’abasirikare bacye, banyuze ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC uzwi nka Grande Barrière (La Corniche).
Nyuma y’amasaha macye iki gikorwa kibaye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda ruri korohereza izi ngabo kwerecyeza muri Tanzani n’ibikoresho byazo.
Yagize ati “U Rwanda ruri guha inzira itekanye ndetse n’abaherecyeza b’imodoka z’ingabo za SAMIDRC n’ibikoresho byabo bava mu burasirazuba bwa DRC banyuze mu Rwanda berecyeza muri Tanzania.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yakomeje avuga ko uku gucyura izi ngabo za SADC zari zaragiye gufasha FARDC guhangana na M23, ari icyemezo cyiza.
Ati “Kuba ingabo za SAMIDRC zariyo [muri DRC] byakomeje kuba impamvu yo gutiza umurindi amakimbirane, none uyu munsi kuba zatangiye gucyurwa bigaragaza intambwe nziza mu gushyigikira inzira z’amahoro ziri gukoreshwa.”
Kuva bimwe mu Bihugu bigize SADC byatangira kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa DRC, byakunze kunengwa n’u Rwanda, rwavugaga ko bitumvikana kuba Umuryango nk’uriya wohereza abasirikare bajya gufatanya n’igisirikare cya Leta yari ikomeje kwikiza abenegihugu bayo, ndetse gikorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.
Nyuma yuko umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma ubanje gukubita incuro uruhande bari bahanganye rwari rugizwe na FARDC ndetse n’izi ngabo za SADC ndetse zimwe muri zo ziganjemo iza Afurika y’Epfo zikahasiga ubuzima, Imiryango ya SADC na EAC yahuje ubumwe, ibona ko ibibazo byo muri DRC bitazacyemurwa n’imbaraga za Gisirikare, ahubwo ko hakwiye inzira z’amahoro n’ibiganiro, ari na ho havuye icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bwa SAMIRDC.

RADIOTV10