Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibimenyetso byagaragaye i Goma nyuma y’urugamba rwari ruhanganishije umutwe wa M23 na FARDC n’impande ziyifasha, byerekana ko uru ruhande rwa Leta ya Kinshasa runarimo na FDLR, bariho banateganyaga gutera u Rwanda.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 02 Gashyantare 2025, nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), bashyize hanze itangazo ry’ibyemezo byafatiwe mu Nama idasanzwe yateranye tariki 31 Mutarama 2025.
Ibi byemezo bya SADC bishinja Ingabo z’u Rwanda ibirego by’ibinyoma ko zifatanya n’umutwe wa M23 mu bitero bigabwa ku ngabo ziri mu butumwa bw’uyu Muryango muri DRC.
Mu itangazo rya Guverinomo y’u Rwanda, rwatangiye rwamaganira kure ibi binyoma bidafite ishingiro, kuko Ingabo zarwo zirinda imbibi z’iki Gihugu.
Iri tangazo rigira riti “U Rwanda rwamaganiye kure ibirego bishinja Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Defense Force) nk’uko bigaragara mu itangazo ry’inama idasanzwe yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yateranye tariki ya 31 Mutarama 2025.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeza igira iti “RDF irinda imbibi z’u Rwanda kugira ngo hatagira icyahungabanya abaturage, ntihohotera abaturage.”
U Rwanda rwagaragaje ko ahubwo ingabo za SADC zigize umutwe wa SAMIDRC zafashije iza Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kurwanya abaturage bayo ari bo M23 ndetse n’abandi Banyekongo, ndetse ko abenshi muri bo bahungiye mu Rwanda no mu bindi Bihugu byo mu karere.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yagaragaje ko umugambi wa Leta ya Congo wo gutera u Rwanda wakunze kuvugwa na Perezida w’iki Gihugu, Felix Tshisekedi ukiriho ndetse ko ari na yo mpamvu yahuruje ingabo za SADC ngo zizawumufashemo, ndetse ko amakuru yerekana ko uyu mugambi wari uri gucurirwa i Goma ahaherutse kubera urugamba rwa FARDC na M23.
Guverinoma y’u Rwanda ikagira iti “Amakuru ku byagaragaye i Goma, n’ibimenyetso byerekana uko ibitero byateguwe, birashimangira ko byateguriwe hamwe n’ingabo z’amahanga zirwanira mu Burasirazuba bwa Kongo, harimo na FDLR, agaragaza ko intego y’urugamba itagarukiraga ku kurwanya M23 gusa, ahubwo harimo no gutera u Rwanda.”
Hanagaragajwe ko Ingabo ziri mu butumwa za SADC (SAMIDRC) zifatanyije n’iz’u Burundi, umutwe wa FDRL n’abacancuro b’Abanyaburayi, ari ikibazo cyaje kiyongera ku bindi byinshi byirengagijwe na Leta ya Kinshasa.
U Rwanda ruti “Igitekerezo kivuga ko ingabo za SADC zaje ku busabe bwa Leta ya Kongo mu rwego rwo kugarura amahoro muri icyo gihugu, nta shingiro gifite, kuko izo ngabo zirwanya abenegihugu, zikanashora intambara ku Rwanda.”
U Rwanda rwaboneyeho kwibutsa ko ari kenshi rwagaragaje ko inzira ikenewe mu gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ari iy’ibiganiro, ndetse ruvuga ko rwishimiye igitekerezo cya SADC ko uyu muryango wazagirana inama n’uwa Afurika y’Iburasirazuba EAC.
RADIOTV10