Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yemeje ko hari itsinda ry’intumwa za Guverinoma y’u Rwanda riri muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu biganiro bizahuza iki Gihugu na DRC, zihagarariye Abakuru b’Ibihugu, Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.
Amakuru y’ibi biganiro yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, aho ikinyamakuru Jeune Afrique kiri mu byabitangaje mbere, cyavuze ko hari amakuru cyahawe ko “Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi bohereza intumwa zitegerejwe i Washington.”
Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, watangaje ko hari intumwa u Rwanda rwamaze kohereza muri America.
Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, Amb. Olivier Nduhungirehe yagize ati “Yego ni byo ni ukuri. Hari delegasiyo iri i Washington kubera iyo mpamvu.”
Amakuru atangazwa n’Ikinyamakuru The Africa Report, avuga ko intumwa zihagarariwe na Perezida Kagame, zirimo Umujyanama we Mauro De Lorenzo usanzwe ari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Inama ishinzwe Politiki muri Perezidansi y’u Rwanda, ndetse Brig Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda.
Ni mu gihe Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, we aba ahagarariwe n’intumwa zirimo Patrick Lubeya.
Ibi biganiro bigiye kuba nyuma y’amezi atatu n’igihe hasinywe Amasezerano y’Amahoro yari akubiyemo ingingo zinyuranye zigamije kurangiza ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, nk’umuhuza.
Perezida Donald Trump, mu ijambo rye ubwo hasinywaga aya masezerano, yavuze ko amateka yiyanditse ku Isi, kuko aya masezerano azaba ishingiro ryo gushyira akadomo ku makimbirane amaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa DRC.
Nyuma y’aya masezerano, imirwano ihanganishije uruhande rw’Ihuriro AFC/M23 na Leta ya Congo Kinshasa, yarakomeje, ndetse ibyari byemeranyijweho ntibyashyirwa mu bikorwa.
Ubutegetsi bwa Congo bwari bwasabwe kwitandukanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, no kuwurandura, ariko igisirikare cyabwo cyakomeje gukorana n’uyu mutwe ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
RADIOTV10








