• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwatangiye gushakira amajwi Louise Mushikiwabo uzahatana n’Umunyekongo mu matora ya OIF

radiotv10by radiotv10
17/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwatangiye gushakira amajwi Louise Mushikiwabo uzahatana n’Umunyekongo mu matora ya OIF
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda batangiye urugendo mu Bihugu bigize Umuryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF) bashyikiriza Abakuru babyo ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bubasaba gushyigikira Kandidatire ya Louise Mushikiwabo uzahatanira kongera gutorerwa umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango muri manda ya gatatu.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiriye uruzinduko muri Djibouti, aho yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu Ismaïl Omar Guelleh.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yashyikirije Perezida wa Djibouti ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bumusaba gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Minisitiri Nduhungirehe, nyuma yo kwakirwa na Perezida, yagize ati “Naje nk’Intumwa Yihariye ya Nyakubabwa Perezida Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kugira ngo nshyikirize Nyakubahwa Perezida Ismaïl Omar Guelleh ubutumwa bwo kugira ngo tumusabe gushyigikira Kandidatire ya Madame Louise Mushikiwabo kugira ngo yongere atorerwe kuba Umunyamabanga Mukuru w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa.”

Nduhungirehe avuga kandi ko ibiganiro bye na Perezida wa Djibouti byanagarutse ku bikorwa byakozwe na Louise Mushikiwabo mu gihe amaze ayobora OIF birimo amavugurura yakoze muri uyu Muryango agamije gutuma ukomeza gushikama, no kugirirwa icyizere n’abatuye Ibihugu biwugize, ndetse unubashywe ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Turashaka gukomeza muri uwo murongo wo kugira ngo ibyo yatangiye mu nzego z’uwo Muryango abikomeze.”

Banaganiriye kandi ku zindi ngingo zirimo umubano w’u Rwanda na Djibouti, ndetse n’amahoro n’umutekano mu karere no muri Afurika.

Ku rundi ruhande, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na we yerecyeje muri Mauritania, aho na we yakiriwe na Perezida w’iki Gihugu, Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani.

Nelly Mukazayire na we yashyikirije Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani ubutumwa bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame bwo kumusaba gushyigikira Kandidatire ya Louise Mushikiwabo.

Mukazayire na we nyuma yo gutanga ubu butumwa yagize ati “Maze gutanga ubutumwa bwari bugenewe Perezida w’Igihugu abwohererejwe na mugenzi we. Ndashimira uko nakiriwe, ubutumwa bwakiriwe neza tunashimira umwanya twahawe wo kuganira na Perezida.”

Madamu Louise Mushikiwabo usanzwe ari Umunyamabanga wa OIF, azahatanira manda ye ya gatatu mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka, aho azahatana n’abarimo Umunyekongo, Juliana Amato Lumumba umukobwa wa Patrice Lumumba; wemejwe na Guverinoma ya DRC mu kwezi gushize kuzatanga kandidatire ye.

Perezida Kagame ubwo yitabiraga Inteko y’Abakuru b’Ibihugu bigize OIF ya 2018
Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Perezida wa Djibouti ubutumwa bumusaba gushyigikira kandidatire ya Mushikiwabo

Banagiranye ibiganiro
Nelly Mukazayire na we yerecyeje muri Mauritania
Yashyikirije Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani ubutumwa bwa Perezida Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 1 =

Previous Post

Uko byagenze ngo umugabo arume imyanya y’ibanga y’umuhungu we

Next Post

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

Intambara yo muri Congo mu isura nshya: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukoresha intwaro zikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.