• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Intumwa z’u Rwanda na Congo zigiye kongera guhurira mu biganiro

radiotv10by radiotv10
17/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amakuru mashya: Intumwa z’u Rwanda na Congo zigiye kongera guhurira mu biganiro
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America zatumiye intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo zongere zihurire mu biganiro biteganyijwe muri iki cyumweru.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Jeune Afrique, avuga ko “intumwa zizoherezwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DRC, zitegerejwe i Washington.”

Iki kinyamakuru kiratangaza ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatumiye izi ntumwa zihagarariye ibi Bihugu byombi (u Rwanda na DRC) nyuma y’ibyumweru umwuka mubi wongeye gututumba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abahaye amakuru iki kinyamakuru, bemeza ko intumwa z’ibi Bihugu zigomba guhurira i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za America muri iki cyumweru, mu biganiro bizabera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Abatanze amakuru kandi bavuga hazabanza kuba ibiganiro hagati y’Ibihugu byombi, binagirwemo uruhare n’abahuza ba Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni ibiganiro bigiye kuba nyuma y’amezi atatu n’igice hasinywe Amasezerano y’Amahoro, yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bari kumwe na Perezida Donald Trump tariki 04 Ukuboza 2025.

Nyuma y’aya masezerano, ibintu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byakomeje kuba bibi, ndetse imirwano yarakomeje, aho uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwongereye imbaraga mu bitero rugaba mu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bahanganye.

Nyuma y’ariya masezerano kandi, Guverinoma y’u Rwanda yakunze kugaragaza uburyo ubutegetsi bwa DRC bwakomeje kuyarengaho, kuko bwakomeje gukorana n’Umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe aya masezerano yasabaga kiriya Gihugu gusenya uyu mutwe.

DRC kandi yarushijeho gukoresha abacancuro b’abanyamahanga, barimo abayobora ibitero by’indege zitagira abapilote bikomeje koreka imbaga mu burasirazuba bwa Congo, bihitana inzirakarengane z’abasivile, birimo n’igiherutse kugabwa mu Mujyi wa Goma cyahitanye abarimo umukozi w’Umuryango w’Abibumbye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − seven =

Previous Post

Amasura mashya mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura FIFA Series

Next Post

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Congo Conflict in a New Phase: Burundian Forces Reportedly Using Heavy Weapons

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.