Umunyamakuru Robert Mugabe uzi Robert Mukombozi usanzwe ari umukozi wa RNC wirukanywe muri Uganda, yavuze ko yigeze no kwirukanwa n’u Rwanda rukamwoherereza Uganda.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Uganda yirukanye “umwanzi wa Uganda n’u Rwanda wari ku butaka bwa Uganda.”
Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Gen Muhoozi wanashyizeho amafoto y’uyu Robert Mukombozi ari ku kibuga cy’indege, yaboneyeho guha ubutumwa Kayumba Nyamwasa washinze umutwe wa RNC, avuga ko yamuhaye gasopo kenshi.
Ati “Uri gukina n’Igihugu cyanjye kandi ingaruka zizaba ziteye ubwoba. RNC nta mwanya ifite muri Uganda.”
Robert Mukombozi ubu utuye i Burayi nk’impunzi, yavukiye muri Uganda ariko yabaye mu Rwanda aranahakorera.
Robert Mugabe ukora umwuga w’Itangazamakuru ricukumbura akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko uyu Robert Mukombozi wirukanywe muri Uganda ubwo yari mu Rwanda yari asanzwe ari Umunyamakuru ucukumbura mu buryo budasanzwe ndetse ko ibikorwa bye ari na byo byatumye yinjira mu mwuga w’Itangazamakuru.
Mugabe avuga ko uyu mugabo wahoze ari Umunyamakuru wa The New Times, yirukanywe n’iki kinyamakuru cyo mu Rwanda nyuma yo kwandika inkuru y’ibinyoma ko ingabo za Uganda zendaga gutera u Rwanda.
Robert Mukombozi yahise atangira gukorera ikinyamakuru cyo muri Uganda ariko ari mu Rwanda, nyuma aza koherezwa muri Uganda yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda.
Mugabe uvuga ko Mukombozi ari Umunyamakuru w’umuhanga kuko azi gucukumbura. Ati “Ariko ikibazo cy’umuntu umeze gutyo biroroshye kumuyobya mu nyungu za politiki.”
Uyu Mukombozi ngo ageze muri Uganda yahise atangira inzira zo kwaka ubuhunzi, aza kujya muri Australia ari na ho atuye ubu yanoherejwe ubwo yirukanwaga muri Uganda mu cyumweru gishize.
Mugabe avuga ko uyu Robert Mukombozi yinjiye muri RNC ubwo yari muri Australia netse akaza no guhabwa imirimo byo gushakisha abayoboke n’icengezamatwara muri iki Gihugu abamo cyose.
Avuga ko yaje muri Uganda gufatanya n’urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cy’iki Gihugu (CMI) mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda babaga muri Uganda babaga banze kujya muri RNC.
Ati “Mu itotezwa ry’Abanyarwanda, yari arimo [Robert Mukombozi] ukurikije Raporo z’ubutasi. Kuba bamwirukanye muri Australia, ni ukuvuga ngo yirukanywe inshuro ebyiri, mbere yirukanywe n’u Rwanda imwohereza muri Uganda iti ‘musubirane umutungo wanyu’ nanone kuba Uganda yamwirukanye ubwo sinzi ukuntu bizagenda.”
Mugabe ahera no kuri iyi yirukanwa rya Robert Mukombozi muri Uganda, akavuga ko bigoye kuba abashaka kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bisunga Igihugu cy’igituranyi kuko Igihugu kitakwemera kwikorera umutwaro wo guhora gihanganye n’igituranyi cyacyo kirengera inyungu z’urwanya ubutegetsi bw’icyo Gihugu bihana imbibi.
RADIOTV10