Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwigeze kumwirukana rumwoherereza Uganda- Mugabe yavuze byinshi kuri Mukombozi wirukanywe na Uganda

radiotv10by radiotv10
04/04/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwigeze kumwirukana rumwoherereza Uganda- Mugabe yavuze byinshi kuri Mukombozi wirukanywe na Uganda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Robert Mugabe uzi Robert Mukombozi usanzwe ari umukozi wa RNC wirukanywe muri Uganda, yavuze ko yigeze no kwirukanwa n’u Rwanda rukamwoherereza Uganda.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko Uganda yirukanye “umwanzi wa Uganda n’u Rwanda wari ku butaka bwa Uganda.”

Mu butumwa yatambukije kuri Twitter, Gen Muhoozi wanashyizeho amafoto y’uyu Robert Mukombozi ari ku kibuga cy’indege, yaboneyeho guha ubutumwa Kayumba Nyamwasa washinze umutwe wa RNC, avuga ko yamuhaye gasopo kenshi.

Ati “Uri gukina n’Igihugu cyanjye kandi ingaruka zizaba ziteye ubwoba. RNC nta mwanya ifite muri Uganda.”

Robert Mukombozi ubu utuye i Burayi nk’impunzi, yavukiye muri Uganda ariko yabaye mu Rwanda aranahakorera.

Robert Mugabe ukora umwuga w’Itangazamakuru ricukumbura akaba n’umusesenguzi mu bya politiki, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko uyu Robert Mukombozi wirukanywe muri Uganda ubwo yari mu Rwanda yari asanzwe ari Umunyamakuru ucukumbura mu buryo budasanzwe ndetse ko ibikorwa bye ari na byo byatumye yinjira mu mwuga w’Itangazamakuru.

Mugabe avuga ko uyu mugabo wahoze ari Umunyamakuru wa The New Times, yirukanywe n’iki kinyamakuru cyo mu Rwanda nyuma yo kwandika inkuru y’ibinyoma ko ingabo za Uganda zendaga gutera u Rwanda.

Robert Mukombozi yahise atangira gukorera ikinyamakuru cyo muri Uganda ariko ari mu Rwanda, nyuma aza koherezwa muri Uganda yirukanywe ku butaka bw’u Rwanda.

Mugabe uvuga ko Mukombozi ari Umunyamakuru w’umuhanga kuko azi gucukumbura. Ati “Ariko ikibazo cy’umuntu umeze gutyo biroroshye kumuyobya mu nyungu za politiki.”  

Uyu Mukombozi ngo ageze muri Uganda yahise atangira inzira zo kwaka ubuhunzi, aza kujya muri Australia ari na ho atuye ubu yanoherejwe ubwo yirukanwaga muri Uganda mu cyumweru gishize.

Mugabe avuga ko uyu Robert Mukombozi yinjiye muri RNC ubwo yari muri Australia netse akaza no guhabwa imirimo byo gushakisha abayoboke n’icengezamatwara muri iki Gihugu abamo cyose.

Avuga ko yaje muri Uganda gufatanya n’urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cy’iki Gihugu (CMI) mu bikorwa byo guhohotera Abanyarwanda babaga muri Uganda babaga banze kujya muri RNC.

Ati “Mu itotezwa ry’Abanyarwanda, yari arimo [Robert Mukombozi] ukurikije Raporo z’ubutasi. Kuba bamwirukanye muri Australia, ni ukuvuga ngo yirukanywe inshuro ebyiri, mbere yirukanywe n’u Rwanda imwohereza muri Uganda iti ‘musubirane umutungo wanyu’ nanone kuba Uganda yamwirukanye ubwo sinzi ukuntu bizagenda.”

Mugabe ahera no kuri iyi yirukanwa rya Robert Mukombozi muri Uganda, akavuga ko bigoye kuba abashaka kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bisunga Igihugu cy’igituranyi kuko Igihugu kitakwemera kwikorera umutwaro wo guhora gihanganye n’igituranyi cyacyo kirengera inyungu z’urwanya ubutegetsi bw’icyo Gihugu bihana imbibi.

Robert Mukombozi ubwo yirukanwaga ku butaka bwa Uganda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Perezida Kagame ategerejwe muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi 2

Next Post

Niba hatangajwe gusa izamuka rya Lisansi na Mazutu nta bindi bigomba kuzamuka- Guverinoma

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Niba hatangajwe gusa izamuka rya Lisansi na Mazutu nta bindi bigomba kuzamuka- Guverinoma

Niba hatangajwe gusa izamuka rya Lisansi na Mazutu nta bindi bigomba kuzamuka- Guverinoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.