Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

radiotv10by radiotv10
16/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu cyongeye kwamagana kivuye inyuma igitero Israel yagabye kuri Qatar, avuga ko hakwiye kujyaho uburyo kurinda iki Gihugu.

Nubwo Israel itigeze yitabira iyi nama; abayitabiriye bose basubiramo imvugo igaragaza ko bamaganye icyemezo Guverinoma y’iki Gihugu yafashe mu cyumweru gishize.

Uhagarariye u Rwanda mu Biro by’Umuryango w’Abibumbye n’indi Miryango Mpuzamahanga ikorera mu Busuwisi,Amb. Urujeni Bakuramutsa, yongeye gushimangira ko u Rwanda rwababajwe na kiriya gikorwa Israel yakoze.

Yagize ati “Twifatanyije na Guverinoma ndetse n’abaturage ba Leta ya Qatar. Turamagana twivuye inyuma igetero Israel yagabye muri Qatar kuko gishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, kikanarushaho gutuma ibibazo bihari birushaho kuba bibi.

U Rwanda ruha agaciro ubusugire n’umutekano by’Ibihugu byose by’uyu Muryango. Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’amasezerano mpuzamahanga ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo binyuze mu mahoro, bigomba kwitabazwa igihe cyose. Kwirengagiza ubu buryo ugakoresha imbaraga; bica intege umutekano uhuriweho.

Turashima uruhare rw’abahuza mu kwirinda ko ibintu birushaho kuba bibi, ahubwo bagaca inzira yo gushaka ibisubizo mu buryo bwa politike. Ni muri urwo rwego dushimira uruhare rwa Qatar mu gushaka amahoro mu karere k’ibiyaga bigari, aho ikorana n’Umuryango wa Afurika Uunze Ubumwe mu guhuza amasezerano y’i Washington n’ibiganiro bihuza Abanyekongo kugira ngo bahagarike ibibazo, kwimakaza uburenganzira bwa muntu no gushaka igisubizo cyumvikana mu buryo bwa politike.”

Nubwo abo bakomeje ibiganiro byamagana igitero Israel yagabye muri Qatar; mu izina ryo guhashya Hamas; Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, we yavuze ko yafashe uriya mwanzuro nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa, kandi ngo nibiba ngombwa azakomereza muri uyu murongo.

Yagize ati “Iki gitero ntabwo cyapfubye kubera ko cyari gifite intego cyubakiyeho. Ubu butumwa twashaga gutanga ni ukumenyesha abantu ko ushobora kwiruka, ukihisha; ariko tuzakugeraho. Ibi ni ingenzi cyane kuko ibyihebe byumva ko bifite ubudahangarwa bikibwira ko bizabisubiramo kenshi.

Iyo ubyambuye ubwo budahangarwa bitangira kubitekerezaho neza. Itegeko ry’uko icyihebe kitagomba kugira ubudahangarwa utitaye ku hantu kiri, ntabwo ari njye warishyizeho, ariko itegeko tugenderaho kandi ntibizahinduka.”

Nubwo amahanga akomeje kwamagana Israel, ntagaragaza niba icyo Gihugu kigomba kuryozwa icyo cyemezo.  Ibihugu 50 by’Abarabu byateraniye i Doha mu cyumweru gishize, na byo byashyize hamwe amajwi byamagana Israel, icyakora Qatar yo yavuze ko idateze kwihimura mu buryo bwa gisilikare, ariko kugeza uyu munsi Leta Zunze Ubumwe za America zo zivuga ko Israel na Qatar badashobora kurwana.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × three =

Previous Post

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Next Post

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Rwanda’s political readiness to host the World on two wheels

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.