Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kugaragariza Isi ibiruhangayikishije biri muri Congo

radiotv10by radiotv10
29/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwongeye kugaragariza Isi ibiruhangayikishije biri muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, ko ruhangayikishijwe n’imikoranire yahawe intebe hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa FDLR wabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, rusaba aka Kanama kugira icyo gakora.

Byatangajwe n’uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, imbere y’Inteko y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano muri uyu Muryango.

Yagize ati “U Rwanda ruracyatewe impungenge cyane n’imikoranire ikomeje kubaho hagati y’umutwe w’inyeshyamba zakoze Jenoside wa FDLR n’indi mitwe yitwaje Intwaro ifashwa na Guverinoma ya Kinshasa.”

Yakomeje avuga ko iyi mikoranire ndetse no guha intwaro umutwe wa FDLR, yakunze kugarukwaho n’abanyamuryango benshi b’Akanama gashyinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula, umwaka ushize yihanukiriye akavuga ko umutwe wa FDLR utakibaho muri DRC.

Ati “Ibi yavuze umwaka ushize kandi yabibwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano kanafatiye ibihano uyu mutwe w’Abajenosideri.”

Ambasaderi Claver Gatete yibukije ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakaba barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi igihe bamazeyo bakomeje gukorana na Guverinoma y’iki Gihugu mu gihe kirenga imyaka 20.

Ati “Ubu rero ntabwo ari imikoranire gusa, ahubwo baranafatanya n’Igisirikare cya RDC mu rugamba, kandi bagahabwa ubufasha na Guverinoma ibaha intwaro.”

Yavuze ko ikibabaje ari ukuba Guverinoma ya Congo ikorana n’uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ariko hakagira abahindukira bagashinja u Rwanda ibinyoma.

Amb. Gatete avuga ko iyi mikoranire ya Guverinoma ya Congo na FDLR, ikomeje kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe n’akarere mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Bityo rero aka Kanama gakwiye gusaba Guverinoma ya Congo kuzuza inshingano zayo zo kwitandukanya na FDLR, kandi ikizera ko icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda cyubahirijwe nk’uko byanzuriwe mu nama y’i Nairobi.”

Yanagaragaje kandi ko ubutumwa bwuzuye ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’ibikorwa byo kubica, bikomeje gukorwa muri Congo, kandi bitototera umutekano w’u Rwanda gusa, ahubwo no mu karere k’ibiyaga bigari kose.

Ati “Ibi ni ibintu byakomeje kwisubiramo mu myaka yatambutse, ariko ntihabeho guhana, kandi aka Kanama ntigakwiye gukomeza kubirebera.”

Yavuze ko nta nyungu u Rwanda rwakura mu kuba DRC yaba irimo ibibazo by’umutekano, kandi ko rukomeje gushyigikira iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Nairobi.

Amb. Claver Gatete yakomeje avuga ko ikibabaje ari Ibihugu bigendera mu kinyoma cya DRC, bikabogamira ku ruhande rwayo kugira ngo bikomeze kurengera inyungu zabyo z’ubukungu zifite muri Congo, na byo bigashinja u Rwanda ibinyoma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 3 =

Previous Post

Urwego rwo gukusanya imyanda rwungutse uburyo buzarufasha kurushaho gukorera neza Abaturarwanda

Next Post

Niger: Intagondwa zahengereye abasirikare bahuze zibamishamo ibisasu

Related Posts

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

by radiotv10
13/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu gace umusore wari umufana ukomeye wa Rayon Sports yasanzwemo yapfuye bikekwa ko yiyahuye, mu Murenge wa...

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

by radiotv10
13/01/2026
0

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Saint Aloys–Nyagasenyi uhinguka munsi ya Gare ya Rwamagana, bavuga ko kuva wakorwa, wacaniwe rimwe gusa...

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

by radiotv10
13/01/2026
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikwabo wamaze kwemezwa n’u Rwanda nk’umukandida mu matora ashobora kuzatuma ayobora...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
13/01/2026
0

IZIHERUKA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe
MU RWANDA

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Niger: Intagondwa zahengereye abasirikare bahuze zibamishamo ibisasu

Niger: Intagondwa zahengereye abasirikare bahuze zibamishamo ibisasu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.