U Rwanda rwabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, ko ruhangayikishijwe n’imikoranire yahawe intebe hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa FDLR wabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, rusaba aka Kanama kugira icyo gakora.
Byatangajwe n’uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, imbere y’Inteko y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano muri uyu Muryango.
Yagize ati “U Rwanda ruracyatewe impungenge cyane n’imikoranire ikomeje kubaho hagati y’umutwe w’inyeshyamba zakoze Jenoside wa FDLR n’indi mitwe yitwaje Intwaro ifashwa na Guverinoma ya Kinshasa.”
Yakomeje avuga ko iyi mikoranire ndetse no guha intwaro umutwe wa FDLR, yakunze kugarukwaho n’abanyamuryango benshi b’Akanama gashyinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula, umwaka ushize yihanukiriye akavuga ko umutwe wa FDLR utakibaho muri DRC.
Ati “Ibi yavuze umwaka ushize kandi yabibwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano kanafatiye ibihano uyu mutwe w’Abajenosideri.”
Ambasaderi Claver Gatete yibukije ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakaba barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi igihe bamazeyo bakomeje gukorana na Guverinoma y’iki Gihugu mu gihe kirenga imyaka 20.
Ati “Ubu rero ntabwo ari imikoranire gusa, ahubwo baranafatanya n’Igisirikare cya RDC mu rugamba, kandi bagahabwa ubufasha na Guverinoma ibaha intwaro.”
Yavuze ko ikibabaje ari ukuba Guverinoma ya Congo ikorana n’uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ariko hakagira abahindukira bagashinja u Rwanda ibinyoma.
Amb. Gatete avuga ko iyi mikoranire ya Guverinoma ya Congo na FDLR, ikomeje kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe n’akarere mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Bityo rero aka Kanama gakwiye gusaba Guverinoma ya Congo kuzuza inshingano zayo zo kwitandukanya na FDLR, kandi ikizera ko icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda cyubahirijwe nk’uko byanzuriwe mu nama y’i Nairobi.”
Yanagaragaje kandi ko ubutumwa bwuzuye ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’ibikorwa byo kubica, bikomeje gukorwa muri Congo, kandi bitototera umutekano w’u Rwanda gusa, ahubwo no mu karere k’ibiyaga bigari kose.
Ati “Ibi ni ibintu byakomeje kwisubiramo mu myaka yatambutse, ariko ntihabeho guhana, kandi aka Kanama ntigakwiye gukomeza kubirebera.”
Yavuze ko nta nyungu u Rwanda rwakura mu kuba DRC yaba irimo ibibazo by’umutekano, kandi ko rukomeje gushyigikira iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Nairobi.
Amb. Claver Gatete yakomeje avuga ko ikibabaje ari Ibihugu bigendera mu kinyoma cya DRC, bikabogamira ku ruhande rwayo kugira ngo bikomeze kurengera inyungu zabyo z’ubukungu zifite muri Congo, na byo bigashinja u Rwanda ibinyoma.
RADIOTV10