U Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake ntashidikanywaho ko rwifuriza DRCongo ibyiza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

U Rwanda nk’Igihugu kigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, rwemeye gutanga inkunga y’amafaranga mu kigega cy’uyu Muryango cyo gushyigikira ibikorwa byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo. Guverinoma y’u Rwanda yavuze icyatumye yemera gutanga iyi nkunga.

U Rwanda rwemeye gutanga iyi nkunga nyuma y’uko bimwe mu Bihugu bigize uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byatanze ayo mafaranga.

Izindi Nkuru

Aya makuru yatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Dr Peter Mathuki, mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC iherutse guteranira i Burundi.

Yavuze ko Guverinoma z’Ibihugu nka Uganda, Tanzania ndetse na Kenya, zatanze miliyoni 1 USD, kuri buri Gihugu, ari na bwo yavuze ko Na Repubulika yu Rwanda yemeye gutanga uruhare rwayo muri ibi bikorwa.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze impamvu u Rwanda na rwo rwaremeye gutanga inkunga yarwo muri ibi bikorwa byo gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati U Rwanda rwashimye iyi gahunda ndetse rwemera kuyishyigikira, ariko umusanzu uzatangwa ntabwo uremezwa.

Iyi nkunga iri kunyuza muri gahunda yo gufasha ibikorwa by’amahoro mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izwi nka EAC Peace Facility, yanatanzwe kandi n’Ibihugu by’inshuti za EAC, Angola ndetse na Senegal; nk’uko byemejwe na Dr Peter Mathuki muri iruya nama idasanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu Muryango.

Ni amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo zihuriweho z’Ibihugu bya EAC zigize itsinda rya EACRF zanongerewe manda yazo, ikazageza muri Nzeri uyu mwaka.

U Rwanda rwaheejwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ubu butumwa bw’Ingabo, rwakunze kugaragaza kenshi ko rwifuza ko iki Gihugu cyo mu burengerazuba bwarwo, cyabona amahoro, kuko nta kiza cyo kuba umuturanyi warwo yabaho adatekanye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru