Umunyarwandakazi uyobora RwandAir yanditse amateka ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwandakazi Yvonne Manzi Makolo usanzwe ari Umuyobozi wa Sosiyete y’u Rwanda y’ingedo z’Indege (RwandAir) yatangiye inshingano ze nk’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Ishyirahamwe Mpuzamamahanga ry’ingendo zo mu Kirere (IATA) ahita aba n’umugore wa mbere ugize izi nshingano zimaze kunyuramo abantu 80.

Nk’uko tubikesha ubuyobozi bw’Iri shyirahamwe IATA (International Air Transport Association), Yvonne Makolo yatangiye izi nshingano kuri uyu wa Mbere, aho agiye kuba Umuyobozi Mukuru wa ba Guverineri b’Inama yaryo mu gihe cy’umwaka.

Izindi Nkuru

Ni umwanzuro wafatiwe mu Nteko Rusange ngarukamwaka ya IATA ya 79 yabereye muri Türkiye kuri uyu wa 05 Kamena 2023.

Makolo agiye kuri uyu mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru ya ba Guverinero ba IATA, ari uwa 81, akaba ari na we mugore wa mbere ufashe izi nshingano, nk’uko byatangajwe n’iri shyirahamwe ku rubuga rwaryo.

Yanakoze mu Nama nkuru ya Guverineri b’iri shyirahamwe kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020. Kuri izi nshingano nshya, asimbuye Umuyobozi mukuru w’Inama nkuru ya Pegasus Airlines Mehmet Tevfik Nane, na we uzakomeza kuba umwe muri ba Guverineri bagize Inama Nkuru y’iri shyirahamwe rya IATA.

Yvonne Manzi Makolo wishimiye gutangira izi nshingano, yavuze ko iri Shyirahamwe agiye kuyobora rigira uruhare mu bikorwa byose by’ingendo z’ikirere, yaba mu bikorwa byoroheje ndetse n’ibyo ku rwego rwo hejuru, ndetse no mu bice byose by’Isi.

Ati “Kuyobora Sosiyete y’indege isanzwe muri Afurika, birampa umwihariko mu gushakira umuti ibibazo bihuriweho bicyugarije urwego rw’ubwikorezo bw’indege.”

Yavuze ko mu bibazo by’ibanze agiye kwibandaho, harimo gahunda yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere izwi nka decarbonisation, ndetse no kurushaho kuzamura umutekano mu ndege no gutuma urwego rw’ingendo zo mu kirere rurushaho kugera ku rwego rugezweho, no kuzamura ibikorwa remezo.

Ati Nishimiye byumwihariko gufata izi nshingano mu gihe IATA iri gutangiza gahunda ya Focus Africa igamije guhuriza hamwe abafaranyabikorwa bUmugabane, bityo dushyize hamwe tukarushaho kuzamura uruhare rwubwikorezi bwo mu kirere mu guteza imbere imibereho nubukungu bya Afurika.

Yovonne Manzi Makolo yatangiye imirimo mu bwikorezi bw’Indege kuva muri 2017, aho muri uwo mwaka yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe imikoranire, akaza kugirwa Umuyobozi Mukuru muri Mata 2018.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru