Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Türkiye buriruka amasigamana, mu myaka 3 bwikubye 5

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Türkiye zirishimira intambwe ikomeje guterwa mu buhahirane hagati y’Ibihugu byombi, zikagaragaza ko mu myaka itatu ishize ubucuruzi hagati y’Ibihugu byombi bwavuye kuri miliyoni 31 $ bugera kuri miliyoni 178 $.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023 ubwo Guverinoma z’Ibihugu byombi zashyiraga umukono ku masezerano y’imikoranire atatu yiyongera ku yandi 21 yari asanzwe hagati y’Ibihugu byombi.

Izindi Nkuru

Ni intambwe ikomeye mu butwererane bwa Guverinoma y’u Rwanda n’iya Türkiye kuko imikoranire basanganywe yatanze inyungu zihuriweho mu nzego zinyuranye nk’ubucuruzi n’ishoramari.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Türkiye, Mavlut Mevlüt Çavuşoğlu; yavugiye i Kigali ko ubucuruzi bakoranye n’u Rwanda bwatanze umusaruro, ndetse ngo n’ishoramari ryabo mu Rwanda rihagaze neza, ariko ngo bihaye intego yo kurikuba inshuro ebyiri.

Yagize ati “Imikoraniye yacu mu iterambere n’ubucuruzi ikomeje gushinga imizi. Mu myaka itatu ishize ibyo ducuruza byikubye inshuro eshanu. Ibyo bivuze ko hari amahirwe menshi tugomba gufatanya kuyabyaza umusaruro ku buryo bungana. Ishoramari rya Türkiye mu Rwanda rirasatira agaciro ka miliyoni 500. Ibyo bingana na 15% by’ishoramari rya Türkiye mu mahanga. Ariko twebwe ntabwo tunyuzwe n’urugero biriho.”

Yakomeje agira ati “Birumbikana ko umusaruro wacu wikubye inshuro 5 mu myaka itatu, ariko hari amahirwe menshi ku buryo twakwiha intego yo kugeza muri miliyari imwe y’amadorali mu gihe kiri imbere.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta yavuze ko muri 2019 ubucuruzi hagati y’ibi Bihugu byombi bwari bugeze kuri miliyoni 31 USD “ariko mu mwaka wa 2022 byari bigeze ku madolari miliyoni 178 USD. Ni ukuvuga ko byikubye inshuro hafi eshatu mu myaka itatu. Urumva rero ko bigenda bitera imbere.”

Dr Vincent Biruta avuga ko hari na sosiyete z’ubucuruzi zo muri Türkiye zagize uruhare mu kubaka ibikorwa remezo bikomeye mu Rwanda birimo inyubako yakira inama izwi nka Kigali Convention Center, BK Arena ndetse no kuvugurura stade Amahoro.

Yavuze ko u Rwanda na rwo rufite ibicuruzwa byinshi rwohereza muri Türkiye birimo nk’ikawa, icyayi, kandi ko bigomba kongerwa kugira ngo inyungu rukura muri ubu butwererane irusheho kuzamuka.

Abaminisititi bombi bashyize umukono ku masezerano
Bishimiye intambwe ubuhahirane bukomeje gutera

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru