UBUHAMYA: “Baransambanyije birampungabanya kugeza ubwo ngerageje kwiyahura”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Niyibizi Josiane ,ni amazina twahaye uwahohotewe  afite imyaka 14 ubu akaba ari mu kigero cy’imyaka 31 utuye mu murenge wa Gatenga mu mujyi wa Kigali ariko akaba avuka mu karere ka Nyaruguru.

Niyibizi avuga ko ari imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko akaba yarakunze kugira ihungabana akaba yarababajwe no kuba yarahohotewe n’uwashoboraga kumufasha mu gihe yari yahuye n’ihungabana.

Izindi Nkuru

Aganira n’umunyamakuru wa RADIOTV10 yagize ati “Arambwira ngo icyo nshaka gukora ndagikora, yafunze icyumba ,mpita numva ibitekerezo bisubiye inyuma, ntumbaze ngo byaje kugenda gute, naherutse tuvugana ayo magambo arakinga, imibonano mpuzabitsina irarangira aragenda asiga afunze kuko yarabonye n’ubundi nasubiye muri crise (nahungabanye)”

Niyibizi avuga gusambanywa byasembuye ihungabana yarasanganywe, bikiyongeraho ko yahise asama bityo inzozi yari afite zo kuba umubikira zigacikira ku buryo yagerageje no kwiyahura inshuro enye ariko Imana igakinga akaboko.

“Ku byakira byarangoye kuko nari mfite gahunda yo kuzaba umubikira, none ndi impfubyi, ngiye kurera umwana nkiri muto, byarangoye kubyakira ngerageza kwiyahura inshuro enye, rimwe nkanywa imiti y’imbeba ubundi nkajya ku cyuzi ariko icyo Imana idashaka n’ubundi ntikiba”

Mu buhamya burebure bwa Niyibizi avuga ko umwana yatwise bivuye mu kumusambanya yamubyaye ariko yagera ku myaka itatu agapfa, uwamuhohoteye arafungwa n’ubwo ngo kubura ibimenyetso bifatika bitamuhaye ubutabera bwuzuye.

Iyi nzira Niyibizi yanyuzemo agahura n’abafite ibibazo  basangiye, byamuteye gushinga umuryango wa Shirimpumpu  abahohotewe bahuriramo bagakira ibikomere .

“Naje guhura n’abandi numva abafite ibibazo biruta n’ibyanjye numva biranduhuye mpita ngira igitekerezo cyo kujya duhura tukaganira,iryo huriro turyita Shirampumpu”

Niyibizi yemeza ko uyu muryango watumye inkubirane y’ihohotera n’ihungabana wabimuvuye kuko bafite n’umushinga muto wo kudoda utagamije ubucuruzi ahubwo ugamije kubibagiza ibyo banyuzemo.

Icyakora bifuza ko abagiraneza n’inzego za Leata zabafasha kuwagura bakabona nkaho bakorera kuko ubu aho bari bahatijwe n’ubuyobozi bw’akagali ka Niboyi.

Batamuriza Mireille umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera abana muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) avuga ko gufasha Shirimpumpu bizaborohera bitewe nuko ihuriro aribo baryishyiriyeho.

“Nababwira ko ari igitekerezo cyiza cyo kwihuza kandi nibyo bitanga umusaruro kuruta ko byakorwa n’uwabibatekerereje,natwe rero ntacyatubuza kubafasha binyuze no mu bayobozi babegereye”

Kugeza ubu ihuriro rya Shirimpumpu rimaze imyaka ibiri rikaba rihuriyemo abantu 20 b’ibitsinabyombi,guhura bakaba bemeza ko bibavura ibikomere batakomorwa n’ubonetse wese, bakifuza ko bakongerwa ubushobozi bw’aho bakorera ndetse n’ubudozi bakora dore ko badaheza uwariwe wese wahohotewe.

Inkuru ya: Vedaste Kubwimana/RadioTV10 Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru