Hashize iminsi humvikana inkuru z’abanyeshuri mu bigo bimwe na bimwe bagaragaje imyitwairire idasanzwe, nk’abakubita abarimu babo abandi bagakora ibisa n’imyigaragambyo.
Ni ibintu bamwe bavuga ko bidasanzwe kandi birikugenda bifata indi ntera uko iminsi yicuma mu bigo by’amashuri bitandukanye.
RADIO&TV10 yasuye ikigo cya G.S Sainte Famille cyo mu Karerere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aha abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye baherutse gukora igisa n’imyigaragambyo.
Bamwe mu banyeshuri twasanze barigukinira hafi y’ishuri bavuga ko intandaro y’iyi myitwarire idasanzwe, ngo ari cyo bamwe bise umurengwe, abandi bakabiterwa n’uko nta bihano bikomeye bagihabwa.
Umwe yabwiye umunyamakuru wa RADIO&TV10 ati” Ni umurengwe ubibatera, none se waba ushonje ugakora ibintu nka biriya? “.
Undi nawe yavuze ko impamvu ari ibihano by’uduhendabana basigaye bahabwa. Ati” Ubu umunyeshuri arakubita mwarimu cyangwa agakora andi makosa aremereye, bakamutegeka guterura inkwi akazijyana mu gikoni, ubwo icyo ni igihano koko?”.
Usibye Saint Famille kandi ikigo cya G.S Kabusunzu na cyo mu bihe bitandukanye cyagiye cyumvikanamo inkuru z’abanyeshuri barwana n’abarimu cyangwa se bakagira imyitwarire idahwitse nko kunywera itabi no gusomana imbere ya marimu.
Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo twasanze inyuma y’ishuri bavuga ko igikenewe atari uguhana umunyehsuri yihanukiriwe ngo ahubwo bakwiye kuganirizwa mu rundi rwego.
Abanyeshuri baheruka imyitwarire mibi ni aba Groupe Scolaire Sainte Famille
Umwana w’umukobwa utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko we atiyumvisha ukuntu yakubitwa. Ati ” Ubu se mama wange yambwira ngo ndyame hasi ankubite?…reka ntibishoboka, gukubita si wo muti, ahubwo bishobora gutuma umwana ahinduka ikihebe.”
Bamwe mu babyeyi bo bahamya ko iyi myitwarire aba bana batayigira ku ishuri gusa, ahubwo no mu ngo iwabo iyo bahari usanga bazengereje ababyeyi. Gusa na none bagasanga bituruka ku burere aba bana baba batarahawe bakiri bato ,abandi ngo babakabiterwa n’ubuzima bushaririye banyuramo bukabagira ibyihebe, gusa ngo hari umuti wabyo wavugutwa bikajya mu murongo uboneye.
Uwitwa Nyirakamana Esperance yagize ati ” Hari ubuzima abana bakuriramo mu miryango yabo, bigatuma bamera nk’ibikange, bakigomeka kuko baba barabuze urukundo rw’ababyeyi. Icyo gihe rero nagera no ku ishuri ntabwo mwarimu azamubwira ngo yumve.”
Naho Mukankusi Annonciata, yavuze ko atari ku ishuri gusa ,no mu rugo abana bahindutse,ku buryo batakibwirwa ngo bumve. Ati ” Hari ibyateye mu bana ngo byitwa filime,ubu nta mwana ukibwira ngo yumve ahubwo ahita yigira muri filime, ikindi kandi nta mwana ugikubitwa,uramukoza akanyafu akirukira ku buyobozi ati ‘Baranyishe”. Rero ubuyobozi bukwiye kureka hagasubiraho igitsure kifashishije akanyafu”.
Abanyeshuri basigaye baratinyutse abarezi babo ku rwego rudasanzwe
Impuguke mu Burezi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Prof.Batamuriza Joyce we avuga ko nk’abarezi bahorana n’aba banyeshuri buri munsi,impamvu hageze ubwo haboneka abanyeshuri bafite imyitwarie nk’iyi ngo ni icyuho kiri muri politiki y’uburezi kimwe n’ikitwa uburenganzira bw’umwana abanyeshuri bumvise nabi.
Ati ” Iyi mitwarire mibi y’abanyeshuri rero ,ituruka ku kitwa uburenganzira bw’umwana kitagituma mwarimu aba umubyeyi ku ishuri,adashobora guhana umwana n’akanyafu ,ibyo kandi umwana nawe arabizi ,ajya ku ishuri abijyanye ndetse n’ababyeyi na bo si shyashya,baba baramaze kwereka abana ko ntawugomba kubakoraho.”
Uko iminsi yicuma ni nako inkuru nk’izi z’abanyeshuri bagaragaje imyitwarire idasanzwe zikomeza kumvikana, ababyeyi n’abarezi bo bagahuriza ku mabwiriza n’amategeko yashyizweho akumira umurezi cg umubyeyi guhwitura umwana akoresheje akanyafu, nk’isoko rukumbi y’ibi bita ubwigomeke bw’abana bigatuma baba nk’intakorwaho kubera ko baba bazi ko icyo bakora cyose nta gitsure nta jisho ribi ribageraho.
Icyakora nanone ntibavuga ko ubu buryo bwo gucisha akanyafu ku mwana wateshutse ari yo nzira yonyine yatuma yumva cg azibukire,ngo ikibazo gihari ni uko basabwe kureba iyi nzira ariko ntibafashwe kubona indi iyisimbura n’uburyo bakwiye kubikoramo bigatanga umusasruro nk’uwaka kanyafu.