Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

UBUREZI: Byagenze bite ngo abanyeshuri bubahuke abarimu babigisha?

radiotv10by radiotv10
22/06/2021
in MU RWANDA
0
UBUREZI: Byagenze bite ngo abanyeshuri bubahuke abarimu babigisha?
Share on FacebookShare on Twitter

Hashize iminsi humvikana inkuru z’abanyeshuri mu bigo bimwe na bimwe bagaragaje imyitwairire idasanzwe, nk’abakubita abarimu babo abandi bagakora ibisa n’imyigaragambyo.

Ni ibintu bamwe bavuga ko bidasanzwe  kandi birikugenda bifata indi ntera uko iminsi yicuma mu bigo by’amashuri bitandukanye.

RADIO&TV10 yasuye ikigo cya  G.S Sainte Famille cyo mu Karerere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, aha abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye baherutse  gukora igisa n’imyigaragambyo.

Bamwe mu banyeshuri twasanze barigukinira hafi y’ishuri bavuga ko intandaro y’iyi myitwarire idasanzwe, ngo ari cyo bamwe bise umurengwe, abandi bakabiterwa n’uko nta bihano bikomeye bagihabwa.

Umwe yabwiye umunyamakuru wa RADIO&TV10 ati” Ni umurengwe ubibatera, none se waba ushonje ugakora ibintu nka biriya? “.

Undi nawe yavuze ko impamvu ari ibihano by’uduhendabana basigaye bahabwa. Ati” Ubu umunyeshuri arakubita mwarimu cyangwa agakora andi makosa aremereye, bakamutegeka guterura inkwi akazijyana mu gikoni, ubwo icyo ni igihano koko?”.

Usibye Saint Famille kandi ikigo cya G.S Kabusunzu na cyo mu bihe bitandukanye cyagiye cyumvikanamo inkuru z’abanyeshuri barwana n’abarimu cyangwa se bakagira imyitwarire idahwitse nko kunywera itabi no gusomana imbere ya marimu.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iki kigo twasanze inyuma y’ishuri bavuga ko igikenewe atari uguhana umunyehsuri yihanukiriwe ngo ahubwo bakwiye kuganirizwa mu rundi rwego.

Abanyeshuri baheruka imyitwarire mibi ni aba Groupe Scolaire Sainte Famille

Umwana w’umukobwa utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko we atiyumvisha ukuntu yakubitwa. Ati ” Ubu se mama wange yambwira ngo ndyame hasi ankubite?…reka ntibishoboka, gukubita si wo muti, ahubwo bishobora gutuma umwana ahinduka ikihebe.”

Bamwe mu babyeyi bo bahamya ko iyi myitwarire aba bana batayigira ku ishuri gusa, ahubwo no mu ngo iwabo iyo bahari usanga bazengereje ababyeyi. Gusa na none bagasanga bituruka ku burere aba bana baba batarahawe bakiri bato ,abandi ngo babakabiterwa n’ubuzima bushaririye  banyuramo bukabagira ibyihebe, gusa ngo hari umuti wabyo wavugutwa bikajya mu murongo uboneye.

Uwitwa Nyirakamana Esperance yagize ati ” Hari ubuzima abana bakuriramo  mu miryango yabo, bigatuma bamera nk’ibikange, bakigomeka kuko baba barabuze urukundo rw’ababyeyi. Icyo gihe rero nagera no ku ishuri ntabwo mwarimu azamubwira ngo yumve.”

Naho Mukankusi Annonciata, yavuze ko atari ku ishuri gusa ,no mu rugo abana bahindutse,ku buryo batakibwirwa ngo bumve. Ati ” Hari ibyateye mu bana ngo byitwa filime,ubu nta mwana ukibwira ngo yumve ahubwo ahita yigira muri filime, ikindi kandi nta mwana ugikubitwa,uramukoza akanyafu akirukira ku buyobozi ati ‘Baranyishe”. Rero ubuyobozi bukwiye kureka hagasubiraho igitsure kifashishije akanyafu”.

Abanyeshuri basigaye baratinyutse abarezi babo ku rwego rudasanzwe

Impuguke mu Burezi akaba n’umwarimu muri Kaminuza Prof.Batamuriza Joyce we avuga ko nk’abarezi  bahorana n’aba banyeshuri buri munsi,impamvu hageze ubwo haboneka abanyeshuri bafite imyitwarie nk’iyi ngo  ni icyuho kiri muri politiki y’uburezi kimwe n’ikitwa uburenganzira bw’umwana abanyeshuri bumvise nabi.

Ati ” Iyi mitwarire mibi y’abanyeshuri rero ,ituruka ku kitwa uburenganzira bw’umwana kitagituma mwarimu aba umubyeyi ku ishuri,adashobora guhana umwana n’akanyafu ,ibyo kandi umwana nawe arabizi ,ajya ku ishuri abijyanye  ndetse n’ababyeyi na bo si shyashya,baba baramaze kwereka abana ko ntawugomba kubakoraho.”

Uko iminsi yicuma ni nako inkuru nk’izi z’abanyeshuri  bagaragaje imyitwarire idasanzwe  zikomeza kumvikana, ababyeyi n’abarezi bo bagahuriza ku mabwiriza n’amategeko yashyizweho akumira umurezi cg umubyeyi guhwitura umwana akoresheje akanyafu, nk’isoko rukumbi y’ibi bita ubwigomeke bw’abana  bigatuma baba nk’intakorwaho kubera ko baba bazi ko icyo bakora cyose nta gitsure nta jisho ribi ribageraho.

Icyakora nanone ntibavuga ko ubu buryo bwo gucisha  akanyafu ku mwana wateshutse  ari yo nzira yonyine yatuma yumva cg azibukire,ngo ikibazo gihari ni uko basabwe kureba iyi nzira ariko ntibafashwe kubona indi iyisimbura  n’uburyo bakwiye kubikoramo bigatanga umusasruro nk’uwaka kanyafu.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + nine =

Previous Post

Tanzania, Zambia na Sudan mu bihugu 12 byemerewe kuzasohora amakipe ane mu marushanwa ya 2021-2022

Next Post

Abaturage barashinja zimwe mu nzego za Leta kujenjeka mu kurwanya COVID-19

Related Posts

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

IZIHERUKA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaturage barashinja zimwe mu nzego za Leta kujenjeka mu kurwanya COVID-19

Abaturage barashinja zimwe mu nzego za Leta kujenjeka mu kurwanya COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.