Uburyo budasanzwe injangwe yisanze itunze akayabo k’amamiliyari

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Injangwe yitwa Blackie yo mu Bwongereza, ubu yamaze kuba iya mbere ikize kurusha izindi ku Isi, ndetse inandikwa mu gitabo cy’uduhiho, aho itunze miliyoni 32 $, angana na miliyari zirenga 32 Frw.

Iyi njangwe yitwa Blackie itunze amafaranga afitwe na bacye ku Isi, yabaye inkire gute? Kugeza n’aho yandikwa mu gitabo cy’uduhigo cya Guinness World Records.

Izindi Nkuru

Bisanzwe bizwi ko umuntu araga imitungo ye, umwana we cyangwa undi wo mu muryango we, bitaba ibyo, akayiraga inshuti ye magara, ariko si ko byagenze kuri Ben Rea wo mu Bwongereza, waraze imitungo ye iyi njangwe.

Ni imitungo yari ifite agaciro ka Miliyoni 7 Pounds angana na miliyoni 12.5 $ mu 1988 ubwo uyu waraze iyi njangwe yitabaga Imana.

Kugeza ubu aya mafaranga arabarwa mu gaciro ka Miliyoni 18,5 Pounds, cyangwa miliyoni 32 $, arenga miliyari 32 Frw.

Ayo mafaranga yarazwe iyi njangwe yitwa Blackie, yavuye mu mitungo ya nyirayo Ben babanaga mu nzu iherereye i Dorne muri Buckinghamshire, aho yagombaga gutunga iyi njangwe.

Nubwo Ben yari afite umuryango we, ntiyifuje kuwusigira ibye, ahubwo yahisemo kubyegurira ipusi ye Blackie.

Nanone kandi uyu nyakwigendera yasigiye amafaranga macye umukanishi we ndetse n’uwamukoreraga amasuku mu busitani.

Ibi ntibitandukanye n’imbwa ikize kurusha izindi ku Isi, yitwa Gunther yo mu Budage aho nyirayo Countess Karlotta Liebenstein yayisigiye imitungo ya miliyoni 65$, ubwo yitabaga Imana.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru