UPDATE: Ubushinjacyaha bwatangaje igihano cy’igifungo bwifuza ko gihabwa Apôtre Yongwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinjacyaha bwasabye ko Harelimana Joseph uzwi nka Apotre Yongwe ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, agakatirwa gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyini 5 Frw.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Apotre Yongwe yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga, kugira ngo aburane mu mizi ku byaha ashinjwa.

Izindi Nkuru

Uyu mukozi w’Imana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, kubera ibiganiro yahatangiraga; akurikiranyweho ibyaha bishingiye ku mafaranga yakaga abakristu ngo azabasengere abizeza ibitangaza bazakorerwa n’Imana.

Imodoka yazanye uyu mukozi w’Imana ari kumwe n’abandi bafungwa, yageze ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, ku isaha zirengaho iminota.

Ku rukiko hari abantu benshi barimo abo mu muryango wa Yongwe, ndetse n’abanyamakuru biganjemo abakorera imiyoboro ya YouTube, bari baje gutara amakuru y’urubanza rw’uyu mukozi w’Imana ukurikirwa na benshi.

Apotre Yongwe wamaze kwambikwa imyambaro y’imfungwa zitarakatirwa, y’iroza, yari yambaye n’inkweto zo hasi z’umukara, mu gihe yatambukaga yerecyeza ku cyumba ry’Urukiko, bamwe mu bo mu muryango we bashakaga kumuramutsa, ariko abacungagereza bakababuza.

Uyu mugabo watawe muri yombi mu ntangiro z’Ukwakira 2023, yaburanishijwe ku ifungwa ry’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, rwamufatiye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30.

Ni icyemezo yajuririye Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho yarubwiraga ko urwafashe icyemezo cyo kumufunga hari ibyo rwirengagije birimo kuba ayo mafaranga ashinjwa kwaka abantu akoresheje uburiganya, hirengagijwe ko yabaga ari amaturo kandi ko ntawe yashyiragaho igitutu ngo bayamuhe.

Mu iburana ryo kuri uyu wa Kabiri, Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure ibyo bushinja uregwa, bugaruka ku bitangaza yizezaga abantu akabaka amafaranga ngo abosengere bazabibone, ariko bakabitegereza amaso agahera mu kirere.

Bwavuze kandi ko Apotre Yongwe yagaragaye mu mashusho atandukanye, yiyemerera ko atunzwe n’amafaranga ahabwa n’abantu, abasaba kumwoherereza andi ngo abasengere babone ibyo bifuzaga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yakaga abantu ayo mafaranga abizi neza ko ibyo abizeza bidashoboka, bityo ko akwiye guhamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubushinjacyaha bwasabiye uregwa guhamywa icyaha, busaba Urukiko kumukatira gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ndetse akanasubiza amafaranga yahawe n’abantu batandukanye bayamwishyuza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru