Ubushishozi bw’umuturage bwatumye hatahurwa ibitemewe byari mu gafuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi yafatanye umugabo agafuka karimo urumogi mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, nyuma y’uko umuturage abonye umumotari akamuzaniye akagira amakenga, agahita atungira agatoki inzego.

Uyu mugabo w’imyaka 22 y’amavuko yafatiwe mu Mudugudu wa Nyabagaza mu Kagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge.

Izindi Nkuru

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mugabo yafashwe saa yine z’amanywa, nyuma y’uko Polisi ihawe amakuru n’umuturage.

Yagize ati “twahawe amakuru n’umuturage wo mu Kagari ka Rujambara avuga ko abonye umugabo uzaniwe n’umumotari umufuka usa n’urimo ibiyobyabwenge. Abapolisi bihutiye kuhagera basanga uwo mufuka urimo ibilo 2,5 by’urumogi, nyirabyo ahita afatwa.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko hakiri gushakishwa undi wari uzaniye urwo rumogi uyu muturage kuri moto, kuko bagiye kumufata undi yagiye.

Nanone kandi Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo w’imyaka 35 mu rugo mu mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Bwiza, mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo abitse udupfunyika tw’urumogi tugera ku 1 200.

Abafashwe n’ibiyobyabwenge bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hakomeje ibikorwa byo gushakisha n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.

Polisi y’u Rwanda kandi ishimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu ifatwa ry’abishora muri ibi bikorwa bitemewe by’ubucuruzi by’ibiyobyabwenge, ikaboneraho no gusaba ababyijanditsemo kubihagarika kuko inzego ziri maso.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru