Thursday, August 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragarije Minisitiri w’Urubyiruko mushya ibyo azashingiraho n’ibikidakwiye kwirengagizwa

radiotv10by radiotv10
30/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragarije Minisitiri w’Urubyiruko mushya ibyo azashingiraho n’ibikidakwiye kwirengagizwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Urubyiruko mushya, ko afite inshingano ziremereye, kuko aje kuyobora abafite mu biganza byabo u Rwanda rw’ejo, bityo ko akwiye kuzashingira ku bishya bigezweho, ariko ntihirengagizwe n’uburere ndetse no kwigira ku bakuru.

Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Werurwe 2023, wayobowe na Perezida Paul Kagame yakira indahiro za Dr. Utumatwishima Abdallah uherutse kugirwa Minisitiri w’Urubyiruko.

Perezida Kagame yibukije Dr. Utumatwishima winjiye muri Guverinoma, ko asanze abandi mu nshingano basangiye zo gukorera Abanyarwanda, ariko ko ikigomba gushyirwa imbere, ari ugukorana n’abandi.

Ati “Ni ukuzuzanya no gukorera hamwe, kuko nta rwego rukora rwonyine, ahubwo mu nshingano haba harimo ko inzego zikorana kuko ni inzego z’Igihugu, ubwo ni bwo dushobora gutera imbere, n’Igihugu kigatera imbere.”

Perezida Kagame avuga ko ubaye Minisitiri kabone nubwo yaba atari asanzwe mu nzego za Leta ariko aba akwiye kumva uburemere bw’izo nshingano.

Ati “Kandi kumva n’imikorere muri izo nshingano na bwo ntabwo bikwiye kuba bigoye, kuko ubundi ni umuco wumvikana aho ari ho hose cyane cyane iyo bigeze ku gukorera inyungu rusange z’Igihugu.”

Yibukije Dr. Utumatwishima ko agomba kumva ko aje gufasha Igihugu kuyobora urubyiruko mu bundi buryo “na bwo bikwiye kumvikana ko harimo inshingano ziremereye cyane, urubyiruko ni ho hazaza h’ejo ha buri Gihugu.”

Umukuru w’u Rwanda wavuze ko nubwo urubyiruko ruhanzwe amaso ku hazaza h’Igihugu, ariko kugira ngo bazabigereho bagomba gutegurwa muri ibi bihe.

Ati “Iyo ufite abantu bato iyo ufite abana, kugira ngo bazakure neza bazagire akamaro mu bihe biri imbere biterwa n’uburere wabahaye, uburere bw’imico, imyifatire, ubushobozi ni ho havamo amashuri, ni ho havamo kugira ubuzima bwiza.”

Perezida Kagame avuga ko Minisitiri mushya w’Urubyiruko na we akiri muri iyi myaka, ku buryo yumva neza inshingano z’uburyo urubyiruko rwategurwa ngo ruzubake ejo hazaza.

Ati “Ndizera ko muzakora mushingiye ku bishya bigezweho ariko mutibagiwe iby’uburere butwigisha, ndetse nta muntu uba utaranyuze aho ngaho. Abahanyuze mbere bafite byinshi bashobora kwigirwaho ariko byose ni ugushyiraho umutima abantu bakumva icya ngombwa.”

Dr Utumatwishima yinjiye muri Guverinoma mu mavugurura aherutse gukorwa na Perezida Paul Kagame, yasize iyari Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, isigara ari iy’Urubyiruko gusa, ndetse Rosemary Mbabazi wari Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco akaba yarasimbujwe, agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana.

Dr. Utumatwishima ubwo yarahiraga
Umuhango wabereye muri Village Urugwiro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + five =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe kurusha abandi muri Kenya yamenyekanye

Next Post

Muhanga: Amayobera ku musaza wararaga izamu ku ishuri basanze hafi yaryo yapfuye

Related Posts

U Bufaransa bwahaye u Rwanda Miliyari 30Frw y’imishinga yumvikanyweho ubwo Macron yari i Kigali

Ubutumwa bwa nyuma Antoine Anfré yanditse nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

by radiotv10
14/08/2025
0

Ambasaderi Antoine Anfré mbere yo gufata rutemikirere nyuma yo kurangiza inshingano ze nk’Uhagarariye u Bufaransa mu Rwanda, yavuze ko yifuza...

AMAFOTO: Urangije inshingano nka Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda arishimira ibihe byiza yahagiriye

Eng.-The last post Antoine Anfré made as the Ambassador of France to Rwanda

by radiotv10
14/08/2025
0

Before boarding his flight after completing his duties as the French Ambassador to Rwanda, Antoine Anfré said he wished to...

The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

The ‘good girl’ pressure: What society expects from young women

by radiotv10
14/08/2025
0

From a very young age, girls hear a subtle yet persistent message: be a “good girl.” But what does be...

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

Amashuri azafungwa n’abakozi bakorere mu rugo-Ibiteganyijwe ubwo i Kigali hazaba habera irushanwa ry’Isi mu magare

by radiotv10
13/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ingamba ziteganyijwe ubwo iki Gihugu kizaba cyakiririye Shampiyona y’Isi y’umukino w’Amagare ya 2025, zirimo ifungwa ry’amashuri...

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

Agezweho: Icyatumye urubanza rw’abarimo Abofisiye ba RDF na RCS n’abanyamakuru batatu rushyirwa mu muhezo

by radiotv10
13/08/2025
0

Urukiko rwa Gisirikare rwafashe icyemezo cyo gushyira mu muhezo urubanza ruregwamo abantu 28 barimo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS) n’abasirikare...

IZIHERUKA

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki
AMAHANGA

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

by radiotv10
14/08/2025
0

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

14/08/2025
Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

14/08/2025
Icyo Gen.Muhoozi avuga ku kuba umuhungu we yarinjiye igisirikare ayoboye

Gen.Muhoozi yagaragaje kwicuza ku byo yagomeyeho umubyeyi we Perezida Museveni

14/08/2025
Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

Abahoze mu Gisirikare cya Uganda bafashwe bagiye kurwana muri Ukraine bahishuye amakuru y’ingenzi mu iperereza

14/08/2025
Ubutumwa Min.Mukazayire yageneye umunyempano ukomeye muri America muri Basketball mbere yo gutaha

Eng.-Minister Mukazayire’s message to a talented American basketball player before his departure

14/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhanga: Amayobera ku musaza wararaga izamu ku ishuri basanze hafi yaryo yapfuye

Muhanga: Amayobera ku musaza wararaga izamu ku ishuri basanze hafi yaryo yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

IFOTO: Uwahoze ari Minisitiri muri Congo yagaragaye mu mpuzankano ya AFC/M23 n’imbunda mu ntoki

Eng.-Gen.Muhoozi expresses regret for any offences ever committed against his father Museveni

Amakuru aturuka i Walikare ku rugamba hagati ya AFC/M23 n’abo bahanganye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.